BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

admin
Last updated: March 2, 2026 5:07 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, bakubitira ndetse bakurura umukobwa mu muhanda.

Uyu mukobwa yakubitiwe mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Musanze mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026 .

Ayo mashusho agaragara uyu mukobwa akubitwa na bo basore , bamukandagira hejuru ndetse banamukurura imisatsi aryamye hasi mu muhanda.

RIB yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP. Rutikanga Boniface, yahamije ko aba basore bamaze gufatwa kuri ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze.

ACP Rutikanga kuri x yagize ati ” Abagaragaye muri aya mashusho bafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza. Turashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru.”

Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw .

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

1 Min Read
Mu Rwanda

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

2 Min Read
Mu Rwanda

Tour du Rwanda: Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka

2 Min Read
Mu Rwanda

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’Itumanaho yahakanye ibya ‘Monetisation’

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?