BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Jul 18, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Abaganga ‘bahangayikishijwe’ n’ubuzima bw’umwamikazi w’Ubwongereza

Abaganga ‘bahangayikishijwe’ n’ubuzima bw’umwamikazi w’Ubwongereza

admin
Last updated: September 8, 2022 5:55 pm
admin
Share
SHARE

Abaganga bakurikiranye ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeth II batangaje ko bahangayitse kubera ko uyu mukecuru w’imyaka 96 atameze neza.

Ubuzima bw’umwamikazi Elizabeth II w’Ubwongereza bumeze nabi

Umwamikazi Elizabeth II akurikiranwe n’abaganga aho atuye nyuma yo kugaragaza impungenge ku buzima bwe.

Itangazo ryasohowe n’i Bwami kuri uyu wa kane rivuga ko “Nyuma y’isuzuma ryakozwe muri iki gitondo, abaganga b’Umwamikazi bahangayikishijwe n’ubuzima bwa Nyiricyubahiro, kandi bamusabye ko yakomeza kugenzurwa n’abavuzi.”

Iri tangazo ryavuze ko Umwamikazi Elizabeth II arwariye mu gace ka Balmoral muri Scotland. Igikomangoma Charles n’umugore wacyo Camilla bagiye kumuba iruhande.

Prince William n’umugore we Katte Middleton nabo bari mu nzira berekeza i Balmoral muri Scotland.

Nk’uko umuvugizi w’aba bombi abitangaza, Harry na Meghan, bari mu birori by’ubugiraneza , ubu bagiye i Balmoral. Abandi bagize umuryango berekeje mu ngoro y’i Bwami.

Arkiyepiskopi wa Westminster, Karidinali Vincent Nichols, umuyobozi wa kiliziya Gatolika mu Bwongereza, mu ijambo rye yavuze ko “ahangayikishijwe no kumva amakuru ajyanye n’ubuzima bwa Nyiricyubahiro Umwamikazi.”

Minisitiri w’Intebe mushya w’Ubwongereza Liz Truss mu butumwa yanditse kuri Twitter yagize ati “Ibitekerezo byanjye n’ibitekerezo by’abantu hirya no hino mu Bwongereza, turi kumwe na Nyiricyubahiro Umwamikazi n’umuryango we muri iki gihe.” 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 ihaye gasopo u Burundi na Kinshasa bashaka kwisubiza ibice bambuwe

Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa DRCongo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare…

Perezida William Ruto yakiriye intumwa yihariye ya perezida Kagame

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriye Intumwa yihariye ya Perezida Paul…

Lamine Yamal yizeje ibitangaza abakunzi ba FC Barcelona

Umunya-Esipanye ukina muri FC Barcelona, Lamine Yamal, yemeje ko agiye kwandika amateka…

Barack Obama n’umugore we bashyize umucyo ku bihuha by’uko batandukanye

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, n’umugore we…

Miss Naomi yiyamye abavuga ko umugabo we yakennye

Miss Nishimwe Naomie ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Thomas Lubanga yashimangiye ko ashyigikiye AFC/M23

1 Min Read
Mu mahanga

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

2 Min Read
Mu mahanga

Leta ya Uganda yaburiye abagabo bapimisha ADN abana babo

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ramaphosa yahagaritse Minisitiri ukekwaho gukorana n’udutsiko tw’abagizi ba nabi

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?