BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jul 17, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abafite ubumuga bagaragaje ahakiri icyuho muri politiki nshya yabagenewe

Abafite ubumuga bagaragaje ahakiri icyuho muri politiki nshya yabagenewe

admin
Last updated: September 30, 2022 12:19 am
admin
Share
SHARE

Abafite ubumuga mu Rwanda bagaragaje ahakiri icyuho mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bikibangamira imibereho myiza n’iterambere ryabo.

Dr Mukarwego Beth Nasiforo, Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR]
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2022 mu biganiro nyunguranabitekerezo ku imenyekanisha rya politiki nshya y’abafite ubumuga mu Rwanda igamije kubafasha kwisanga no kugira uruhare muri gahunda zose z’igihugu no kubaho ubuzima bubahesha agaciro.

Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite ubumuga butandukanye badasigara inyuma hashingiwe kuri politiki nshya y’imyaka ine igamije kuzamura imibereho yabo muri rusange.

Abafite ubumuga bavuze ko hakiri icyuho mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza yabo, harimo ibikorwa remezo bikiri bicye, imbogamizi mu kwihangira umurimo, guhezwa mu nzego z’imirimo n’uburezi bw’abafite ubumuga bukiri hasi.

Mu bigo byinshi bya Leta n’ibyigenga hatunzwe urutoki kuba abazi ururimi rw’amarenga bashobora gufasha abatumva bakiri bake.

Abafite ubumuga baravuga kandi ko bakibangamirwa na bamwe mu bagize inzego z’ubuyobozi bw’ibanze badashaka kumva ibibazo byabo ku buryo usanga hari ibibazo bihora bigarukwaho ariko ntibishakirwe ibisubizo.

Abafite ubumuga bavuga ko hari byinshi bikibabangamiye bikenewe gukosorwa

Dr Mukarwego Beth Nasiforo, Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda [NUDOR] avuga ko hari ibibazo byinshi abafite ubumuga bagenda bahura nabyo ku buryo bateze ibisubizo muri politiki nshya y’abafite ubumuga.

Ati “Nko mu burezi imyigire y’abana bafite ubumuga iracyari hasi, ugasanga ntacyo abarimu bafite bashobora gufasha bariya bana, usanga nta mwanya uhagije wo kwita ku bana bafite ubumuga.”

Avuga ko mu rwego rw’ubuvuzi hakiri icyuho kinini aho abakira abarwayi batazi uburyo bakwiriye kuvugana no kwakira abafite ubumuga ndetse n’ibibazo by’insimburangingo zihenze cyane.

Dr Mukarwego yagarutse kandi ku kibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange aho abafite ubumuga batoroherwa mu modoka zitwara abagenzi bitewe n’imiterere y’ubumuga bwabo.

Ati “Ntibashoboye kurira ariya mabisi ari hejuru, niba umuntu ari ku mbago, ufite akagare, ugasanga arifuza kuguma mu rugo, usanga ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije atabasha kwicara ngo amaguru akore hasi, abashe kwicara yemye.”

Huss Monique, Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC, avuga ko iyi politiki yatangiye mu byiciro bitandukanye birimo ubuzima, uburezi, ibikorwa remez, kurengera abana, guteza imbere ubuhinzi, siporo n’umuco n’ibindi.

Yagaragaje ko guhezwa kw’abantu bafite ubumuga mu mirimo n’ahandi hose bikwiriye gucika burundu kuko bashoboye nk’abandi bose.

Ati “Iki gikorwa turagikomeje kugira ngo na hariya hasi ku rwego rw’Imidugudu aho mu nama zitandukanye tubasha gutanga aya makuru kugira ngo nabo babashe kuyamenya.”

Avuga ko iyi politiki izafasha kuziba icyuho mu burezi aho abana benshi bafite ubumuga batiga mu gihe ari bwo musingi w’iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse no ku gihugu muri rusange.

Yavuze kandi ko hazarebwa uko ikibazo cy’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije batabasha kwicara mu modoka zitwara abagenzi bisanzuye cyakemurwa bafatanyije na Minisiteri ishinzwe ibijyanye no gutwara abantu.

Amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera abantu bafite ubumuga agena ko bari mu byiciro birimo ubumuga bw’ingingo, ubumuga bukomatanyije, ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutumva no kutavuga. Gusa hari n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga ibihumbi 446,453 bagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012.

Huss Monique, Umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Santarafurika: Amb Kayumba yagiranye ibiganiro n’aba ofisiye ba RCS

Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, yagiranye ibiganiro n’ Abakozi b’Urwego…

DRC: Igitero cy’abasirikare ba Kinshasa mu mirima ya Joseph Kabila cyamaganwe n’imiryango itari iya leta

Imiryango itari iya Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagurutse iri…

Agakoriro ka Gisozi kagiye kwimurirwa mu cyanya cy’inganda i Masoro

Umujyi wa Kigali watangaje ko ibikorwa by’ububaji n’ibindibyakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi…

Min Olivier Nduhungirehe Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we waTurkmenistan  

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwwrerane w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro kuri Telefone…

U Rwanda ruritegura kwakira inama ikomeye ya OIF

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwatangiye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rufite ikizere cy’uko amasezerano rwasinyanye na DRC azatanga umusaruro

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?