BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 15, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abadepite bemeje itegeko ryemerera gutanga ibice by’Umubiri mu buvuzi

Abadepite bemeje itegeko ryemerera gutanga ibice by’Umubiri mu buvuzi

admin
Last updated: October 21, 2022 2:26 pm
admin
Share
SHARE
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.

Abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu

Iri tegeko ryemejwe  ku wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, aho ibi bikozwe mu rwego rwo gufasha abarwayi bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo, ko bazajya bazibonera imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije watangaje uyu mushinga mu Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi zitabaga mu Rwanda.

Yagize ati “Intego y’itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.”

Minisitiri Ngambije yavuze ko kwemeza iri tegeko  ko rizagura urwego rw’ubukerarugendo rushingiye ku buvuzi.

Yakomje agira ati “Kwemeza iri itegeko kandi bizagira ingaruka nziza mu bijyanye n’amafaranga, kuko rizakurura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Twizeye tudashidikanya ko rizakurura abashoramari mu rwego rw’ubuzima bashobora no gushyiraho ibindi bigo bitanga ubu buvuzi.”

Minisitiri Ngamije yatangaje ko nyuma y’uyu mushinga w’itegeko hazakurikiraho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by’ingingo ku bushake kandi ku buntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko nibamara gupfa, ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye.

Akenshi abaturage bakeneye ingingo bagorwa no kuzibona ahanini bitewe n’ikiguzi cyo  kujya kuzireba mu mahanga.

Mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugira ngo bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko, mu gihe uyu mushinga waba wemejwe serivisi nk’izi zajya zikorerwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu  mushinga watangira gukorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023.

Impamvu ibitaro byitiriwe Umwami Faisal aribyo byahabwa iyi serivisi, ni uko bifite bimwe mu bikoresho by’ingenzi byazafasha abarwayi, birimo icyumba kizafasha abarwayi baje gufashwa ku bafite impyiko zinaniwe, kuyungurura amaraso ndetse n’icyumba bazajya bashyirwamo mu gihe bategereje koroherwa bagataha.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imyiteguro yo kwakira izi servisi yatangiye ndetse ko hatekerezwa uburyo  abafite ubwingizi bwakoreshwa miri izo servisi.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko bizazamura ubukerarugendo bushingiye ku buzima

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?