BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Nov 12, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abadepite banze ko abakobwa b’imyaka 15 bemererwa kuboneza urubyaro

Abadepite banze ko abakobwa b’imyaka 15 bemererwa kuboneza urubyaro

admin
Last updated: October 17, 2022 8:25 pm
admin
Share
SHARE

Inteko rusange y’Abadepite yanze gutora ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryerekeye kwemerere abangavu bagejeje imyaka 15 kuboneza urubyaro basaba ibiganiro bihuza inzego zose bireba.

Abadepite 30 banze gutora ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko ryemerera abangavu kuboneza urubyaro

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda banze gutora uyu mushinga ubwo bari mu nteko rusange kuri uyu wa Mbere, aho abadepite 30 batoye umwanzuro wo kudashyigikira uyu mushinga w’itegeko bagasaba kuwunoza.

Uyu mushinga w’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere, ugamije guha uburenganzira abangavu bagejeje ku myaka 15 guhabwa serivise zo kuboneza urubyaro, abadepite 18 gusa nibo bemeye uyu mushinga, barindwi barifata abandi 30 batora “OYA”

Depite Gamariel Mbonimana ukuriye itsinda ry’abadepite batanu batangije uyu mushinga w’itegeko, yasobanuye ko iri tegeko rigamije gukemura ibibazo birimo n’inda ziterwa abangavu, gusa benshi mu Badepite batanze ibitekerezo kuri uyu mushinga bavuze ko ukeneye kongera gutegurwa neza kubera ko abawuteguye bibanze gusa ku gukumira ingaruka z’ikibazo kurusha gukemura ikibazo ubwacyo.

Abadepite bamaze kwanga ishingiro ry’uyu mushinga w’itegeko, Depite Gamariel Mbonimana yavuze ko bagiye kuwigaho neza bakazawugarura imbere y’inteko rusange urimo  birenze ku birimo.

Inteko rusange y’Abadepite ikaba yanafashe umwanzuro w’uko habaho ibiganiro ku mpande zombi zirebwa n’iri tegeko, mu rwego rwo kurushaho kurinononsora byimbitse.

Itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda, ubusanzwe ntiryemerera abana bari munsi y’imyaka 18 kuboneza urubyaro kuko ubikeneye asabwa kujyana umubyeyi we amuherekeje.

Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima HDI (Health Development Initiative) mu bihe bitandukanye wagiye ugaragaza ko iri tegeko rikumira abangavu, nyamara abangavu batwara inda zitateguwe bakomeje kwiyongere ari nako bituma batakaza uburenganzira bwabo burimo no gucikiriza amashuri.

Ni mu gihe kandi bamwe mu banyarwanda  bagiye bagaragaza ko abangavu bemerewe kuboneza urubyaro byafasha mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu batwara inda zitateguwe, gusa abandi nabo bagaragaza impungenge ko kubemerera kuboneza urubyaro byaba intandaro yo gukurura ubusambanyi mu rubyiruko.

Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko mu 2021 abangavu ibihumbi 23 batarageza ku myaka 18 aribo batewe inda , ni mu gihe kuva mu 2016 kugera 2021 abangavu 98, 342 bari baratewe inda zitateganyijwe.

Inteko Rusange y’Abadepite yasabye ko habaho ibiganiro mu nzego zinyuranye zirebwa n’iri tegeko

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • kanuma says:
    October 18, 2022 at 11:17 am

    Iyo babyemeza byali kuba ali “agahomamunwa” ku gihugu gituwe n’abantu bitwa abakristu kuli 95% nibuze. Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo bali mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.Ntitukabe abakristu ku izina gusa (nominal Christians).Niyo mpamvu igihugu cyacu n’isi yose bifite ibibazo.Ni ukubera ko abantu batuye isi abenshi ari abakora ibyo Imana itubuza.

    Reply
  • kanuma says:
    October 18, 2022 at 11:17 am

    Iyo babyemeza byali kuba ali “agahomamunwa” ku gihugu gituwe n’abantu bitwa abakristu kuli 95% nibuze. Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo bali mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.Ntitukabe abakristu ku izina gusa (nominal Christians).Niyo mpamvu igihugu cyacu n’isi yose bifite ibibazo.Ni ukubera ko abantu batuye isi abenshi ari abakora ibyo Imana itubuza.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Urukiko rwihariye rw’ibyaha bikomeye muri Gabon, rwahamije Sylvia Bongo Ondimba, umugore wa…

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida wa Angola,…

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

Ikipe ya Rayon Sports yashyizwe ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi muri…

Perezida Kagame yageze muri Guinée-Conakry

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yageze muri Guinea-…

U Rwanda rwakiriye abarwanyi ba FDLR 7 bari mu mashyamba ya RDC

Abarwanyi 7 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Amb Col (Rtd) Ndamage yashyikirije Umwami wa Eswatini impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

1 Min Read
Politike

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

3 Min Read
Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?