Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Ugushyingo, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) ku bufatanye na Kungahara Wagura Amasoko, umushinga uterwa inkunga na USAID, bashyikirije ku mugaragaro abacuruzi bohereza mu mahanga umusaruro w’imbuto n’imboga, imodoka icyenda (9) z’amakamyo akonjesha.
Ni mu rwego rwo gufasha abacuruzi bohereza mu mahanga imboga n’imbuto gushobora gukonjesha umusaruro w’imboga n’imbuto, kugira ngo umusaruro wabyo ugere ku masoko mpuzamahanga ufite ubwiza bwifuzwa n’ ubuziranenge bwawo bwizewe.
Biteganyijwe ko hazatangwa amakamyo 13, yose hamwe akaba afite agaciro ka miliyoni 829 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abacuruzi b’imboga n’imbuto boroherejwe kuzabona izi modoka, aho bishyuye 40% yonyine mu gihe 60% by’igiciro cy’imodoka babyishyuriwe binyuze mu bufatanye. NAEB igaragaza ko myaka itanu ishize, umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga wiyongereye cyane, ugera ku gaciro k’arenga miliyari 4 369 Frw.