BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abacanshuro b’Abarusiya binjiye byeruye mu rugamba rwo guhashya M23

Abacanshuro b’Abarusiya binjiye byeruye mu rugamba rwo guhashya M23

admin
Last updated: January 5, 2023 5:10 pm
admin
Share
SHARE

Abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner binjiye byeruye mu rugamba rwo guhangana n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abacanshuro ba Wagner mu mihanda y’i Goma na FARDC

Abacanshuro ba Wagner Group barwana aho bahawe ifaranga ritubutse bagaragaye bidegembya mu Mujyi wa Goma barikumwe n’ingabo za FARDC.

Amakuru avuga ko Wagner Group ari impano idasanzwe Congo yahawe n’igihugu cy’Uburusiya gicuditse na Tshisekedi.

Usibye Wagner Group, Uburusiya buherutse guha indege z’intambara Leta ya Congo n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda kabuhariwe zo kwirukana M23 no guhangana n’u Rwanda mu gihe byaba ngombwa.

Wagner Group ngo yahawe misiyo yo gufasha ingabo za Congo n’imitwe bafatanyije irimo FDLR, Mai Mai n’iyindi kwigarurira uduce twose M23 yafashe muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.

Umugaba mukuru w’ingabo za M23, Gen Sultan Emmanuel Makenga aherutse kuvuga ko abarwanyi ba Wagner bakorana na FARDC, bigaragaza ko guverinoma ya Congo idashaka amahoro.

Icyo gihe yabimenyesheje imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bidacana uwaca n’Uburusiya birimo Amerika n’Ubufaransa.

Hari ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza indwanyi yo muri Wagner yarasiwe mu mashyamba yo muri Congo, icyo gihe M23 yavuze ko uzayishozaho intambara wese izamukubita nta kubabarira.

Hagati aho, Abanyekongo benshi, bavuga ko barambiwe umubano n’ibihugu byo mu burengerazuba, bashinja kubateza akaga, bemeza ko Uburusiya aricyo gisubizo cy’ibibazo by’intambara zayogoje uburasirazuba bwa Congo.

Mu bihe bitandukanye Abanyekongo bagaragaye mu mihanda bafite ibyapa biriho amafoto ya Perezida Vladimir Putin basaba ko yabafasha kwivuna M23 n’u Rwanda.

Wagner Group yamenyekanye bwa mbere mu 2014 ubwo yari ishyigikiye abarwanyi bo muri Ukraine bashyigikiwe n’Uburusiya. Kuva icyo gihe, bagiye baboneka mu ntambara muri Syria, Mozambique, Sudan, na Centrafrique.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
6 Comments
  • Iradukunda Eram says:
    January 5, 2023 at 5:31 pm

    Aba bantu ko baje nabi ra? Harya ngo Wagner? ndumva ije nabi. ngo ije guhangana na M23 byaba ngombwa igahangana n’URwanda? babanze bahangane na M23 nibayishobora babone gushoza imyanduranyo ku uRwanda.

    Reply
  • emmanuel says:
    January 5, 2023 at 7:37 pm

    izontambara bazi gumanye iwabo bonadute umwanya wokurwanako dufite umwawo kwiyubakira urwanda rwizatwifuza

    Reply
  • Ndengejeho Pascal Baylon says:
    January 5, 2023 at 8:11 pm

    Njye numva Kisekedi atatumira abarusiya kandi afashwa n’abanyamerika – nibura mu mpapuro. Ariko kandi M23 nayo yakora amayeri yo guhimba buriya bufaatanye ngo asopanye umubano uri hagati ya Amerika na Kongo. Birasa n’aho aribyo birimo biba! Muri Goma hari abafaransa ndetse n’abanyamerika, M23 itandukanya ite aba Wagner?

    Reply
  • citoyen says:
    January 6, 2023 at 9:31 am

    Icyo maze kubona nuko nta gihugu na kimwe ku isi gishobora kurindwa n’abanyamahanga! Byose birangira mu kajagari n’ubwicanyi hagati y’abenegihugu ntakindi.

    Reply
  • Jack says:
    January 6, 2023 at 9:19 pm

    Kongo yabaye dumbuli kweli! kisekedi ntacyo atazazana,nibaze biyorere idorali ryo mu mabuye ubundi bicireho, Kong amaherezo izaba isibaniro ryibihugu bikomeye nka kuriya kwa ukrene

    Reply
  • Pingback: Ibyo gufatanya n’abacanshuro b’Abarusiya Congo yabyamaganiye kure – Umuseke

Leave a Reply to Jack Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Dore abayobozi bashyizwe mu myanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda 

1 Min Read
Politike

Tshisekedi yemeye guhurira na Perezida Kagame i Washington DC mu cyumweru gitaha

3 Min Read
Politike

Qatar yagennye Ambasaderi mushya mu Rwanda usimbura uwitabye imana 

1 Min Read
Politike

U Rwanda rwakiriye abanyarwanda 200 batahutse bavuye muri RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?