BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Ababyeyi basabwe kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Ababyeyi basabwe kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

sam
Last updated: September 6, 2025 2:14 pm
sam
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasabye ababyeyi kubahiriza igihe cyo gusubiza abana ku mashuri ndetse no kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri hagendewe ku turere bigamo, kugira ngo abana bazabone umwanya wo kwitegura amasomo.
Ibi byatangajwe ku wa 5 Nzeri 2025, ubwo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri cyatangiraga gusubira ku mashuri.

Icyi cyiciro cya mbere cyagiye ni icy’abanyeshuri biga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Ngoma, Kirehe na Rulindo.

Abanyeshuri bagiye muri iki cyiciro cya mbere bavuze ko kujya ku ishuri hakiri kare bibafasha kwitegura gutangira neza amasomo, kurenza uko bagenda bari butangire uwo munsi, nk’uko Irakoze Marie Gisele yabivuze.

Ati “Iyo tugiye kare bidufasha kuruhuka, tukitegura uko dutangira amasomo hakiri kare, tukaruhuka mu mutwe ku buryo dutangira amasomo nta mwana n’umwe ufite imbogamizi zo gutangira amasomo.”

Abanyeshuri kandi bashimira gahunda yo kubaha ahantu hihariye ho gutegera nko kuri Pele Stadium kuko bibarinda ibibazo byinshi bahuraga nabyo bagiye gutegera Nyabugogo nk’uko Manzi Herve yabivuze.

Yagize ati “Byaratugoraga cyane kuko habaga hari akavuyo kenshi, ugasanga barakwibye, ubuze imodoka, rimwe na rimwe urayobye, ariko hano nta kibazo.”

Ababyeyi nabo bunze mu ry’aba bana bavuga ko iyi gahunda yo gushyiraho ahantu abana bategera ndetse bakagenda kare ari nziza kuko ifasha abana kuruhuka no kugera ku mashuri nta ngorane.
Nyirahitimana Mathilide wari uherekeje umwana we yabwiye RBA ko ubu ikibazo cy’umubyigano n’umutekano muke ku bana cyakemutse kuko batwarwa ukwabo.

Ati “Habagaho umubyigano mwishi mbere ku buryo abana bagiriraga ibibazo mu nzira ndetse n’ababyeyi bakarara mu nzira baherekeje abana, rero kuba byonyine abana baza hano tukaba twizeye umutekano wabo ni ibintu byiza cyane.”

Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi muri NESA, Angelique Boneza, yasabye ababyeyi kubahiriza igihe abana bazagira ku mashuri cyane cyane hashingiwe ku turere bigamo.

Ati “Nibadufashe gahunda y’ingendo z’abanyeshuri buri mubyeyi ayubahirize, bakomeze barebe gahunda y’akarere umwana azajya kwigamo bayubahirize.”

Igikorwa cy’ingendo z’abanyeshuri giteganyijwe kuzarangira ku wa 8 Nzeri 2025, aho hazahita hakurikiraho igikorwa cyo kureba imyanya isigaye mu mashuri kugira ngo abanyeshuri basabye guhindurirwa ikigo babe basubizwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique asuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mocímboa da Praia

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abandi banyarwanda baturutse muri DRC barenga 300

1 Min Read
Mu Rwanda

Mu Rwanda hagiye kujya hapimwa ADN z’ibimera n’inyamaswa

3 Min Read
Mu Rwanda

Umurambo w’umusore w’i Rusizi wari waraheze mu Burundi wagejejwe mu Rwanda

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?