BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 28, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > AU yateye utwatsi kandidatire ya Macky Sall ,binenga imiyoborere ya Ndayishimiye 

AU yateye utwatsi kandidatire ya Macky Sall ,binenga imiyoborere ya Ndayishimiye 

admin
Last updated: March 28, 2026 8:23 am
admin
Share
SHARE

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe byateye utwatsi kandidatire y’umuna-Senegale Macky Sall yari yatanzwe na perezida Evarsite Ndayishimiye uyoboranuyu muryango kuva muri mutarama 2026.

Bimwe mu bihugu bigize AU byatangiye gukemanga imiyoborere ya perezida Ndayishimiye wafashe icyemezo ku giti cye agasaba ibihugu bigize uyu muryango kwemeza iyi kandidatire mu gihe cy’amasaha 24 gusa.

Ibihugu 20 bitavuzwe amazina byahisemo kudashuyigikira kandidatire Macky Sall ushaka gusimbura António Guterres ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa bibumbye.

Umushinga wo kwemeza kandidatire ya Sall wohererejwe ibihugu binyamuryango bya AU bisabwa kuwemeza ku rugero rwa 2/3 by’ibihugu byose ariko birangira ibishyigikiye kandidatire ye bitageze kuri uwo mubare.

Ni ibisanzwe ko Kandidatire y’uhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ishobora gutangwa n’igihugu cyitangiye umukandida cyangwa umuryango w’ibihugu bityo rero Umukandida ntabwo ari ngombwa ko aba akomoka mu gihugu cyamutanze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze imikorere ya perezida w’u Burundi Ndayishimiye wifatira icyemezo ku muryango wa AU ayoboye aho gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu ngo babyumvikaneho

Amb. Nduhungirehe abinyujije kuri X yasobanuye ko uburyo Ndayishimiye yatanzemo kandidatire ya Macky Sall burimo amakosa yo kutubahiriza amategeko kandi ari ikibazo gikomeye.

Ati “Ibyabaye uyu munsi [27 Werurwe 2026] ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko ubushobozi mu by’imiyoborere ari ingenzi. Ntibyumvikana uburyo Umuryango w’umugabane wose warohwa mu byago n’umuyobozi wawo, utamaze n’amezi abiri muri uyu mwanya.”

“Icyemezo cy’ibihugu 20 binyamuryango bya AU byahisemo kudaceceka ntabwo cyari kigamije kwanga kandidatire y’uwo ari we wese. Cyari kigamije kutemeranya n’imikorere ipfuye yatangijwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Umuyobozi wa AU utarakurikije amategeko n’amabwiriza agenga ibyo gutanga kandidatire za AU mu miryango mpuzamahanga.”

Nduhungirehe yasobanuye ko iyi kandidatire yoherejwe mu izina rya AU yatunguye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika kuko nta n’umwe muri bo Ndayishimiye yabanje kugisha inama mbere yo kujya gufata “iki cyemezo gikomeye.”

Ati “Nyuma yo gutanga iyi kandidatire ya Macky Sall i New York, Perezida w’u Burundi yagerageje guhatira bagenzi be b’Abanyafurika guha umugisha iri kosa rikomeye yakoze.”

Abamaze gutanga kandidatire z’abifuza gusimbura Antonió Guterres barimo Michelle Bachelet wahoze ari Perezida wa Chili akaba n’uwahoze ari komiseri mukuru wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu; kandidatire ye yatanzwe na Chili, Brésil na Mexique, Rafael Grossi, umukuru w’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikleyeri, watanzwe na Argentine nk’umukandida,Umunya-Costa Rica Rebeca Grynspan, umukuru w’akanama ka ONU k’ubucuruzi n’iterambere.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AU yateye utwatsi kandidatire ya Macky Sall ,binenga imiyoborere ya Ndayishimiye 

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe byateye utwatsi kandidatire y'umuna-Senegale Macky…

RDF na TPDF byumvikanye ku ngamba zigamije kongera ubufatanye

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) kuri uyu munsi basoje inama…

Maduro agiye gutangira kuburanishwa muri Amerika

Nicolas Maduro wahoze ayobora Venezuela wakuwe ku butegetsi ndetse agafatwa na Leta…

Gen. Muhoozi yashimangiye ko ashyigikiye Israel mu ntambara ya Iran

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ari inyuma…

Minisitiri Nkulikiyinka yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Maurice ubutumwa bwa Perezida Kagame

Ku wa 25 Werurwe 2026, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Amb. Christine…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?