BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 26, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > RDF na TPDF byumvikanye ku ngamba zigamije kongera ubufatanye

RDF na TPDF byumvikanye ku ngamba zigamije kongera ubufatanye

admin
Last updated: March 26, 2026 12:29 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) kuri uyu munsi basoje inama ya 15 y’abayobozi b’ ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi Tanzania n’ u Rwanda.

Ni inama yamaze iminsi itatu y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Karagwe, bigamije gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama yahuje abayobozi baturutse muri  Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Brigade ya 202 ya TPDF, bose bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.

Ibiganiro byibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa kuva ku nama iheruka yabereye mu Rwanda kuva ku ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025, ndetse no kurebera hamwe ibibazo by’umutekano bikigaragara.

Izindi gahunda zirimo gutegura imikino ya gicuti ihuza ingabo z’ibihugu byombi, no gufatanya n’inzego z’ibanze gushishikariza abaturage gukoresha imipaka yemewe.

Inama yasabye kandi gushyiraho umupaka wemewe hagati ya Kibale (Akarere ka Kayonza mu Rwanda) na Bweranyange (Akarere ka Karagwe muri Tanzania) mu rwego rwo kugenzura urujya n’uruza no gukumira kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu ijambo risoza inama, Brigadier General Kwiligwa yashimye ubufatanye bwiza buri hagati y’ingabo zombi anashimira intumwa za RDF ku ruhare rwazo. Yashimangiye ko gukomeza ubufatanye bizatuma habaho amahoro, umutekano ndetse n’ubunyamwuga mu ngabo z’ibihugu byombi.

Ku ruhande rwa RDF, Major General Karusisi yashimiye TPDF ku kwakira neza abitabiriye inama, anashimangira ko impande zombi ziyemeje gukomeza kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Yavuze ko ibyavuye muri iyi nama bizakomeza gushimangira imikoranire ishingiye ku bikorwa bihuriweho no guhanahana amakuru.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

RDF na TPDF byumvikanye ku ngamba zigamije kongera ubufatanye

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF) kuri uyu munsi basoje inama…

Maduro agiye gutangira kuburanishwa muri Amerika

Nicolas Maduro wahoze ayobora Venezuela wakuwe ku butegetsi ndetse agafatwa na Leta…

Gen. Muhoozi yashimangiye ko ashyigikiye Israel mu ntambara ya Iran

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ari inyuma…

Minisitiri Nkulikiyinka yashyikirije Minisitiri w’Intebe wa Maurice ubutumwa bwa Perezida Kagame

Ku wa 25 Werurwe 2026, Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo Amb. Christine…

Umuyobozi mu Ngabo za Loni muri S.Sudani yasuye iz’u Rwanda azibutsa ko zigomba guhora ziteguye

Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, ushinzwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Perezida Kagame yabajije Abayobozi barya ruswa impamvu bigereranya n’ikibi

3 Min Read
Mu Rwanda

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

1 Min Read
Mu Rwanda

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

2 Min Read
Mu Rwanda

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?