Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko nta kizabuza igihugu cye umugambi wo gukomeza gukora intwaro za nucléaire, ndetse no gufata Koreya y’Epfo nk’umwanzi w’ibihe byose.
Ibi Perezida Kim yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Koreya ya Ruguru nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru KCNA kuri uyu wa Kabiri.
Yavuze ko nta gishobora gusubiza inyuma umugambi wa Koreya ya Ruguru wo kuba mu bihugu bitunze intwaro za nucléaire no kurushaho kongera umubare wazo hagamijwe ubwirinzi.
Yakomeje avuga ko izi ntwaro ari ingenzi ku mutekano w’igihugu, ituze ry’akarere ndetse n’iterambere mu by’ubukungu.
Ati “Ukuri kw’Isi yo muri iyi minsi ni uko agaciro n’uburenganzira bw’ibihugu bifite ubusugire bihonyorwa n’ibindi bihugu. Ibi byigisha icyo bisaba ngo ibihugu bikomeze kubaho no kugira amahoro.”
Perezida Kim yavuze ko kugeza ubu afata Koreya y’Epfo nk’igihugu cy’abanzi, ndetse aburira abayobozi bayo ko nibagerageza gutera Koreya ya Ruguru nta mbabazi bazagirirwa.
