Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Werurwe, watanze impuruza ku bihe bisa n’imperuka bikomeje kubera muri Komine Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ingabo za Leta ya RDC zikomeje gukorera abaturage ubwicanyi bw’indengakamere.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko usibye kuba Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bari kwicwa, Leta ya RDC iri no gukora ibikorwa byo kuvana abaturage mu byabo ku mbaraga.
Ati: “Turatanga impuruza ku baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku biri kubera mu Minembwe, aho ibintu byafashe indi ntera ikomeye mu gisa nk’imperuka.
Ubwicanyi no kuvanwa mu byabo ku gahato ku bavandimwe bacu b’Abanyamulenge bikomeje ubudacogora. Imiryango yose irimo kurimburwa burundu.”
AFC/M23 ivuga ko mu rwego rwo kubungabunga agaciro ka muntu, yirinze gushyira ku karubanda amashusho ateye ubwoba cyane y’ibiri kubera muri Minembwe.
Kugeza ubu mu bo byamenyekanye ko biciwe muri kiriya gice, harimo umukambwe Rudaga Adriyani w’imyaka 95 y’amavuko wiciwe mu bitero bya drone ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa zagabye mu bice bya Minembwe, ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026.
Kuri ubu Abanyamulenge n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwamagana ibitero ingabo zirimo iza FARDC, iz’u Burundi na FDLR bakomeje kugaba mu Minembwe, ari na ko basaba Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo ubikoraho.
