Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaciye amarenga ko mu gihe cya vuba azahagarika ibitero ingabo z’igihugu cye ziri kugaba kuri Iran guhera tariki ya 28 Gashyantare 2026.
Ku wa 20 Werurwe, Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko Amerika iri gusatira intego yihaye muri ibi bitero zirimo kugabanya ubushobozi Iran ifite mu bijyanye na misile n’intwaro zizirasa, gusenya inganda za gisirikare, gusenya igisirikare kirwanira mu mazi no mu kirere no kuyibuza gukora intwaro kirimbuzi.
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko Amerika iri hafi yo kugera ku ntego yo kurinda ku rwego rwo hejuru ibihugu by’inshuti biri mu Burasirazuba bwo Hagati birimo Israel, Arabie Saoudite, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Koweit.
Yagize ati “Turi gusatira intego zacu mu gihe dutekereza guhagarika ibikorwa byacu bya gisirikare bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati byerekeye kuri Leta y’Iterabwova ya Iran.”
Trump yari yaratangaje ko Amerika izohereza ubwato bw’intambara mu muyoboro wa Hormuz kugira ngo yifatanye n’ibindi bihugu kurinda umutekano wawo, mu gihe ingabo za Iran zigerageza kuwufunga zigamije guhagarika ibikomoka kuri peteroli biwunyuramo.
Ariko ku wa 20 Werurwe yaraye atangaje ko umuyoboro wa Hormuz ugomba kurindirwa umutekano ariko ko atari Amerika izabikora, ahubwo ko ari inshingano y’ibihugu biwukoresha, icyakoze ngo nisabwa ubufasha, izabutanga.
