Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yavuze iki Gihugu cyifuza kuganira na Iran ariko ko nta ‘muntu wo kuganira’ uhari nyuma y’iyicwa ry’abari abayobozi b’iki Gihugu.
Trumo yabitangaje kuri uyu wa Gatanu muri White House, aho yagize ati “Turi mu bihe bigoye. Turashaka kuvugana na bo, kandi nta muntu wo kuvugana uhari. Nta muntu bafite twavugaga. Kandi murabizi ko duhora twifuza ubwo buryo.”
Yagize ati: “Abo mu ngabo zabo zirwanira mu mazi barapfuye. Ab’Ingabo zabo zirwanira mu kirere baragiye. Abo mu ngabo zo mu kirere na bo ni uko baragiye. Bose byaragiye. Radar yabo yaragiye. Abayobozi babo bose baragiye.”
Yagize ati “Noneho nta muntu ushaka kuba umuyobozi muri icyo gihugu.”
Nubwo yavuze ibyo, Trump yongeye gushimangira ko intego ya Leta Zunze Ubumwe za America ikomeje kubuza Iran gutunga intwaro za kirimbuzi.
Yagize ati “Ntituzabareka ngo bagire intwaro za kirimbuzi, kuko iyo baza kuzigira, bari kuzikoresha” yongera kugaya abakomeje kumunenga ko yashoye America bitari ngombwa.
Trump yavuze kandi ko Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, yari muri White House ubwo hakorwaga ibitero, avuga ko yari afite amahitamo yo kugenda ariko ko yahisemo kuhaguma.
Perezida kandi yavuze ko hari byinshi yagezeho ku rugamba, avuga ko imitungo ikomeye y’ingabo za Iran yangijwe mu minsi micye ishize.
Yagize ati: “Bari bafite ingabo za gisirikare zirwanira mu mazi mu byumweru bibiri bishize. Nta ngabo zirwanira mu mazi bafite ubu. Byose ubu biri mu ndiba y’inyanja, amato 58 yibiye mu minsi ibiri.”
Iyi ntambara Amerikana Israel bashoje kuri Iran imaze ibyumweru bitatu ,yateye ihungabana ry’ubukungu Ku Isi kubera ko ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzamuka KU isoko mpuzamahanga.
