BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 19, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

admin
Last updated: March 19, 2026 5:21 pm
admin
Share
SHARE

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo bazongera kwigaragambya guhera tariki ya 25 Werurwe 2026 mu gihe Leta itakemura ibibazo byabo birimo imishahara mito.

Muri Gashyantare, aba bakozi bafashe icyemezo cyo guhagarika akazi bitewe n’uko ikigo gishinzwe ingendo z’indege za gisivili (KCAA) kitari cyakemuye ikibazo cyabo.

Ubwo ingendo z’indege zinyura ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta zari zimaze amasaha 20 zihagaze, aba bakozi bemeye gusubira mu kazi. Icyo gihe Leta yari yabijeje ko igiye kwiga ku kibazo cyabo kugira ngo igikemure.

Ku wa 18 Werurwe, Umunyamabanga Mukuru wa KAWU, Moses Ndiema, yatangaje ko mu cyumweru gitaha bazasubukura imyigaragambyo kubera ko Leta itarakemura ikibazo cyabo.

Ndiema yamenyesheje abateganya gukora ingendo zo mu kirere zifite aho zihuriye na Nairobi guhera tariki ya 25 Werurwe ko bakwiye kwitegura imbogamizi zishobora kuzabaho, kandi ko badakwiye kubara ikosa ku banyamuryango ba KAWU.

Nk’uko byagenze ubushize, mu gihe hatabaho ibiganiro, sosiyete zikoresha ikibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta zishobora kongera guhagarika ingendo zijyayo cyangwa zivayo, zigakoresha ibindi bibuga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

1 Min Read
Mu mahanga

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

1 Min Read
Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?