Mu gihe benshi bagorwa no kureba imikino itandukanye yo hanze y’u Rwanda kuko uburyo hari abo bugora, ariko kuri iyi nshuro imikino y’igikombe cy’isi izabera muri Amerika, Canada na Mexico, izajya itambuka ku rubuga rwa Youtube.
Kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku itariki ya 19 Nyakanga 2026, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada hazaba hari kubera irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu akomeye mu mupira w’amaguru.
Mu kwitegura iri rushanwa, FIFA ikomeje gushaka abafatanyabikorwa batandukanye bazayifasha gushyira mu bikorwa iri rushanwa kandi rigakurikirwa na benshi mu batuye Isi.
Ni muri urwo rwego iri shyirahamwe ryemeranyije n’urubuga rwa YouTube ko ruzajya rutambutswaho imikino yaryo, iyatamutse n’ibindi byose bizaba biri kuba mu murongo w’irushanwa.
Ibitangazamakuru bizaba byahawe uburenganzira bwo kwerekana irushanwa, bizajya bitamutsa iminota 10 ya mbere y’umukino kuri YouTube, kugira ngo barusheho gukundisha benshi iyi mikino.
Ibitangazamakuru kandi bizaba byatoranyijwe muri iri rushanwa, hari imikino imwe n’imwe bizemererwa gutamutsa yose uko yakabaye binyuze kuri shene zabyo.
Ntabwo hashyizwe hanze agaciro k’aya masezerano, anakubiyemo ko FIFA izatanga uburenganzira kuri YouTube ikajya yerekana imikino y’Igikombe cy’Isi yabaye mu myaka yatambutse n’ibindi byose bigendanye n’amateka y’iri rushanwa.
YouTube yari mu bafatanyabikorwa bato b’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar. Aha icyari cyemewe kwari uko abantu basangiza ababakurikira ibiri kubera ku bibuga hatabayeho kwerekana mu kibuga.
