BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 16, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

admin
Last updated: March 16, 2026 8:07 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za America, guhuza imbaraga mu gufungura umuhora wa Hormuz, ariko bimwe bihita bigaragaza ko bitazabutanga.

Ni nyuma yuko intambara ihanganirije Iran na Leta Zunze Ubumwe za America zifatanyije na Israel, yinjiye mu cyumweru cya gatatu.

Perezida Trump, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Financial Times ubwo yari mu ndege ya Air Force One yerecyeza i Washington, yatangaje ko yaganiriye n’Ibihugu birindwi ku bijyanye n’uriya muhora wa Hormuz, wafunzwe na Iran.

Trump yagaragaje ko uyu muhora ufatiye runini Isi, kuko unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bigera kuri 20% by’ibihanyuzwa bigiye gucuruzwa.

Perezida Trump utavuze Ibihugu yavugishije, yagize ati “Ndasaba ko ibi Bihugu biza bikanadufasha kurinda Ibihugu byabo, kuko ni ubusugire bwabo. Ni ahantu habafasha kubona ingufu zabo.”

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko yizehe ko Ibihugu nk’u Bushinwa, u Bufaransa, u Buyapani, Korea y’Epfo, u Bwongereza ndetse n’ibindi bigomba kujya gutanga ubwo bufasha.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi; kuri uyu wa Mbere yavuze ko Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye rikibuza kwinjira mu by’intambara, kandi ko nta gahunda gifite yo kohereza amato ajya gucungira umutekano andi mato muri kariya gace ku mu burasirazuba bwo hagati nubwo ari ho gikura 95% by’ibikomoka kuri Peteroli.

Avugana n’Inteko Ishinga Amategeko, Takaichi yagize ati “Nta myanzuro twafashe ijyanye no kohereza ubwato buherekeza andi mato. Dukomeje gusuzuma icyo u Buyapani bushobora gukora ku gito cyabwo, ndetse n’igishobora gukorwa hagendewe ku biteganywa n’amategeko”

Minisitiri Johann yasobanuye ko u Budage bushyigikiye gusa ko abafunga inzira yo muri Hormuz bafatirwa ibihano, ariko ko NATO idashobora kugira uruhare muri iyi ntambara.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Budage, Stefan Kornelius, yasubije Trump ko umuryango NATO ntaho uhuriye n’iyi ntambara, bityo ko adakwiye kuwutega iminsi ashingiye ku ntambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yagaragaje ko bitangaje kuba Amerika iri gusaba ubufasha bwo kurinda umutekano muri Hormuz, ashimangira ko ibihugu byatangije iyi ntambara n’abandi banzi ari byo byafungiwe inzira gusa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

Kenya yemeje ko u Burusiya butazongera kujyana abenegihugu bayo mu ntambara yo muri Ukraine

Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, yatangaje…

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

2 Min Read
Amerika

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

1 Min Read
Amerika

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

1 Min Read
Amerika

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?