BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Mar 12, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

admin
Last updated: March 12, 2026 8:35 pm
admin
Share
SHARE

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe, batashye ku bushake banyuze ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Ni imiryango igizwe n’abantu 74 barimo abagabo, abagore hamwe n’abana, batangiye urugendo rungana n’ibilometero bigera kuri 315, saa moya za mu gitondo zo kuri uyu wa Kane, bavuye mu nkambi ya Mahama berekeza ku mupaka wa Nemba, aho baherekejwe n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, abakozi ba Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), hamwe n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), baza kubageza ku mupaka wa Nemba, bakabashyikiriza inzego nk’izo ku ruhande rw’u Burundi.

Abatashye kuri uyu wa 12 Werurwe, bagize icyiciro cya 86 cy’impunzi z’Abarundi zari zicumbikiwe mu Rwanda zitashye ku bushake, bakaba ahanini bagizwe n’abari barahunze Igihugu cyabo mu 2015 na nyuma yaho, ubwo mu Burundi hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwahoze ari Umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza, bigakurikirwa n’imvururu zatumye ibihumbi by’Abarundi bahunga, bagahungira mu bihugu birimo n’u Rwanda, aho zahise zicumbikirwa mu Nkambi ya Mahama.

Aba batashye basanga bagenzi babo bari bagize icyiciro cya 85, cyari kigizwe n’imiryango 34 y’impunzi z’Abarundi yari igizwe n’abantu 78 batashye tariki 21 Gashyantare 2024 banyuze ku mupaka wa Nemba.

Ubuyobozi bw’inkambi ya Mahama buvuga ko bagira ibiro bishinzwe kwakira abashaka gutaha, ku buryo ugize ubushake wese abigana akandikwa, ubundi hagategurwa uko azataha kuko hari ibyo aba agomba gutunganyirizwa kugira ngo azatahe nta kibazo afite.

Kugeza ubu ibyiciro byose uko ari 86 by’impunzi z’Abarundi zimaze gutaha ku bushake zivuye mu Rwanda, zirarenga gato ibihumbi 30. Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 70 ziganjemo iz’Abarundi n’Abanyekongo

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

2 Min Read
Mu Rwanda

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

3 Min Read
Mu Rwanda

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

4 Min Read
Mu Rwanda

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?