Ishyirahamwe ry’Umpira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’iyabatarengeje imyaka 23 mu gihe cy’imyaka ibiri ariko ishobora kongerwa.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, ni bwo yahawe izi nshingano, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwa hashingiwe ku musaruro.
Uyu mwongereza watoje Amavubi hagati ya 2014 na 2015 ndetse muri icyo gihe, yatumye Amavubi agera ku mwanya wa 64 ku rutonde rwa FIFA, umwanya mwiza mu mateka yayo.
Ubwo yatozaga Amavubi yari yahawe inshingano zo gutegura igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) cyabereye mu Rwanda mu 2016, ndetse nyuma yo kugenda u Rwanda rugarukira muri ¼.
Asanze u Rwanda ari urwa 131 ku rutonde rwa FIFA, mu gihe agenda yasize ari urwa 68, umwanya mwiza rwagize mu mateka ndetse Amavubi ntiyigeze atsindirwa mu rugo atozwa na we.
Mu mikino irindwi yakinnye icyo gihe yatsinzwe umwe wa Congo Brazzaville anganya ibiri n’u Burundi na Maroc.
Mu mwaka ushize wa 2025, yagaragaje ko agifitiye ibyiyumviro u Rwanda nyuma yo gutsindira Nigeria iwayo, avuga ko ari “igihugu cyazamuye urwego mu mupira w’amaguru kuko nubwo ari gito, kibitse impano nyinshi muri ruhago.”
Asanze u Rwanda ruri kwitegura imikino ya FIFA Series 2026 izabera i Kigali, ndetse agakomerezaho imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kuzabera muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda.
Mu gihe ari gutangira inshingano, azakomeza gukorana na Eric Nshimiyimana nk’umutoza wungirije wari warasigaranye Ikipe y’Igihugu nyuma yo gutandukana na Adel Amrouche.
