Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Werurwe 2026, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu babiri bafatiwe mu byaha by’ubugome bitandukanye.
Aba basore barimo uw’imyaka 27 n’ufite 31 bakurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwambuzi bushukana n’icyo gusambanya abana b’abakobwa nyuma yo kubizeza akazi.
Avuga ko umwe muri aba basore yashakaga abakozi, undi akitwa Umuyobozi wa kampani. Sebahizi Jean Christosme yajyaga muri Gare ya Nyabugogo gushaka abana b’abakobwa bashobora gushukwa mu buryo byoroshye, agafata Telephone akivugisha ari irunde rwe ngo “Urampemukiye niriwe ngutegereje muri Gare none burije.” Agahita yegera uwo mukobwa uri hafi ye agatangira kumubwira ati “None ko hari umukozi umpemukiye ntiwaza ugakora akazi kugira ngo boss atambwira nabi.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yashimangiye ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rutazahwema gukurikirana abakora ibyaha n’abahungabanya ituze ry’abaturage.
Yagize ati “Turabamenyesha kandi turabizeza ko tutazadohoka. Tuzabarwanya kugeza ku wa nyuma. Ubushobozi, ubufatanye n’ubushake turabufite. Turasaba abaturage gufatanya, biha icyuho abantu babiba.”
Uyu Sebahizi, mu ibazwa rye, yavugaga ko kugira ngo abone ko uwo mukobwa yashukwa, yarebaga uwo yabonaga usa nk’umuturage “washukwa mu buryo bworoshye.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abaturage gukomeza kuba maso no kugira amakenga mu byo bakora mu kwirinda ubushukanyi bw’uburyo butandukanye.
