
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura irenze isanzwe igwa muri icyo gihe kandi ko ishobora guteza ibiza.
Meteo Rwanda yatangaje ko biteganyijwe ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 hazagwa imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi; bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera.
Ibyo bizaba byiza ku buhinzi by’umwihariko mu gihembwe cy’ihinga cy’Itumba ariko bizanagira ingaruka zishobora guteza ibiza.
Itangazo rya Meteo Rwanda ryakomeje riti “Ibi bizagira ingaruka nziza ku mirimo y’ubuhinzi cyane ko turi mu ntangiro y’igihembwe cy’Itumba. Gusa muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga mwinshi ndetse n’imvura yumvikanamo inkuba bishobora guteza ibiza cyane cyane aho imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwarasomye.”
Igaragaza ko muri Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350 mu gice cya mbere n’icya kabiri kandi iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Werurwe muri ibyo bice bibanza.
Gusa, mu gice cya gatatu cya Werurwe 2026; ni ukuvuga kuva ku itariki 21 kugeza kuri 31 hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe ihagwa iri hagati ya milimetero 89 na 292.
Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa muri Werurwe buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 21 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 18.
Ni mu gihe umuyaga uringaniye ushobora kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Meteo Rwanda yongeyeho ko iryo teganyagihe rigomba kwifashishwa hagendewe ku risohoka buri munsi ndetse n’irya nyuma y’iminsi irindwi na 10.
Yongeyeho kandi ko no mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2026 na bwo haguye imvura yari hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi mu bice byinshi by’Igihugu aho byatumye imirimo y’ubuhinzi irimo gusarura no guhunika imyaka idakorwa neza ndetse iteza n’ibindi biza.
