BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 6, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

admin
Last updated: March 5, 2026 8:52 pm
admin
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bangoka, i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bahagabe ibitero bya drones.

AFC/M23 yemeje ko ari yo yagabye igitero cya drones kuri iki kibuga cy’indege tariki ya 1 Gashyantare n’iya 1 Werurwe 2026, igamije gusenya igice cyaho gikoreshwa n’abasirikare ba RDC n’abafatanyabikorwa babo.

Iri huriro ryasobanuye ko Ingabo za RDC n’abafatanyabikorwa bazo bifashisha iki kibuga cy’indege mu gutegura ibitero bya drones no kubigaba ku birindiro byaryo no ku basivili mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko iri huriro rifite amatsinda y’abakomando ajya hafi ya Kisangani, akagaba ibitero bigamije kuburizamo umugambi wo guhungabanya ibice rigenzura.

Dr. Balinda yagize ati “Ingabo z’abakomando zigenda amanywa n’ijoro, zijya gukora akazi zarangiza zikagaruka. Rero baragiye barakora, barangije baragaruka. Iryo terabwoba ni ryo dushaka guhagarika kugira ngo twubahirize agahenge, dusubire ku meza y’ibiganiro, tugere ku mahoro arambye.”

Ku wa 2 Werurwe 2026, AFC/M23 yungutse abarwanyi bashya 1518 batorejwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru. Iri huriro risobanura ko ari abakomando bafite

ubumenyi bwihariye bwo kurwana bari mu rugendo, aho gushinga ibirindiro bihoraho.

Umuyobozi w’Ibiro by’Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Yannick Tshisola, yaciye amarenga ko aba barwanyi bazajya bakora nk’abaheruka kugaba igitero ku kibuga cy’indege cya Bangoka

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yohereje aba-comando bayo hafi ya Kisangani

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje abarwanyi kabuhariwe hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya…

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda…

Koreya ya Ruguru yagerageje misile zo mu bwoko bwa cruise zirasa kure cyane

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yayoboye umuhango wo kugerageza…

Espagne ntiyumva impamvu yo gutera Iran

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yanenze cyane ibitero Leta Zunze Ubumwe…

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?