BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 4, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

admin
Last updated: March 4, 2026 8:21 pm
admin
Share
SHARE

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda baba muri iki gihugu na Bahrain batekanye, kandi ko bari guhabwa ubufasha na serivisi uko babikeneye.
Izi nama zikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade y’u Rwanda muri UAE kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026.

Muri iri tangazo, Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yatangaje ko “yifuza kumenyesha Abanyarwanda bose batuye cyangwa basuye UAE n’Ubwami bwa Bahrain ko ikurikiranira hafi umutekano mu karere.”

Yakomeje igira iti “Abanyarwanda bose bo muri UAE na Bahrain bakomeje gutekana.”

Ivuga ko itsinda rya Ambasade n’abahagarariye Ibihugu byabo bafitanye imikoranire ya hafi n’Abanyarwanda bari muri ibi Bihugu, bari gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo abaturage babone serivisi n’ubundi bufasha bwose bakenera.

Iti “Turagira inama abagize umuryango w’Abanyarwanda bose kubahiriza amabwiriza y’umutekano atangwa n’inzego zibifitiye ububasha mu Gihugu barimo.”

Nanone kandi Abanyarwanda bagiye mu bikorwa by’ubukerarugendo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kwiyandikisha muri Ambasade kugira ngo boroherezwe kuba babona ubufasha bashobora gukenera.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ni kimwe mu Bihugu biri kwibasirwa n’ibitero bya Iran mu ntambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za America ifatanyije na Israel, aho Iran iri kugaba ibitero mu iki Gihugu kimwe n’ibindi byose America ifitemo inyungu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB) rurahumuriza abavuga ko bisanze mu rwego rwo kwishyura…

Abagororwa 1874 bemerewe gufungurwa by’agateganyo.  

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2026, iyobowe…

Kigali: Umugabo ucuruza urumogi yafatanywe udupfunyika 1000 twarwo

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), rikorera mu Mujyi wa Kigali,…

Ishyingurwa rya Khamenei ryasubitswe

Amakuru atangazwa n’itangazamakuru rya leta muri Iran aravuga ko umuhango wo gushyingura…

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yatangaje ko Abanyarwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

2 Min Read
Mu Rwanda

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

3 Min Read
Mu Rwanda

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

1 Min Read
Mu Rwanda

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?