Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uheruka gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwawujyanye mu misozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Muyaya usanzwe ari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihigu, yatangarije ariya magambo mu kiganiro yatanze muri Kaminuza ya Saint Paul y’i Ottawa muri Canada, ku wa 25 Gashyantare 2026.
Yumvikanye agira ati: ” Kubera ko mwavuze ku mateka, byari ngombwa kwibutsa ko Abanyamulenge batuye mu misozi miremire, batigeze na rimwe nk’umuryango baba inshuti z’u Rwanda. Ahubwo, kuva mu 1996, ndetse na mbere gato yaho, Abanyarwanda bajyanye RED-Tabara aho, ari bo barwanyi bashaka guhirika ubutegetsi mu Burundi”.
RED-Tabara mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe, yagaragaje ko kuba amagambo nk’ariya yaravuzwe n’umuntu uri ku rwego rwa Muyaya biteje impungenge z’uko Kinshasa yumva imiterere nyakuri y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Umuvugizi w’uriya mutwe, Patrick Nahimana, yagaragaje ko bitandukanye n’ibyavuzwe n’uriya mugabo, umutwe abereye umuvugizi washinzwe mu ntangiriro za 2011, ibivuze ko mu 1996 utari uriho.
Yakomeje agira ati: “Uku kutamenya cyangwa kwitiranya ibintu ku bushake k’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo ni isubiramo ry’umurongo w’ibinyoma wacuzwe n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD, kugira ngo bwemeze ko RED-Tabara ishyigikiwe n’u Rwanda.”
Yakomeje agaragaza ko Kinshasa na Gitega bakwirakwiza amakuru atari yo nkana bameze “nk’umuganga wica umurwayi atabishaka kubera gusuzuma nabi indwara. Ababikwirakwiza babizi neza bacumurira aaturage ba Congo n’abo mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
RED-Tabara yasabye Kinshasa byibura kubanza kugenzura ibyo ivuga, mu rwego rwo kwirinda gukora amakosa mu isesengura ry’ikibazo cya Congo, amakosa arushaho kugikomeza aho kugikemura.
Uyu mutwe washimangiye ko ubutegetsi ushaka guhirika ari ubwa CNDD-FDD bwagiye ku butegetsi mu 2005, nyuma y’uko mu 1996 bwari umutwe w’inyeshyamba warwanaga n’ubutegetsi bwa Bujumbura, bukorera mu birindiro byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Wavuze ko wiyemeje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi kubera ko ari “ubutegetsi bw’iterabwoba bwambuye abaturage uburenganzira bari baremerewe n’Amasezerano ya Arusha yasinywe mu 2000, mu maso y’umuryango mpuzamahanga.”
Ni uburenganzira burimo ubwo kugira u Burundi igihugu kirangwamo demukarasi, bubamo amatora anyuze mu bwisanzure, demukarasi no mu mucyo.
