BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Feb 13, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Nyamirambo: Umujura wa Kabiri mu bashikuje telefoni umuturage bagahungira muri rigore nawe yavuyemo. 

Nyamirambo: Umujura wa Kabiri mu bashikuje telefoni umuturage bagahungira muri rigore nawe yavuyemo. 

admin
Last updated: February 12, 2026 9:14 am
admin
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abajura babiri bari bashikuje telefone abantu bakajya kwihisha muri ‘rigole’ bose bamaze kuvamo.

Mu gitondo cy’itariki 4 Gashyantare 2026 ni bwo abajura babiri bashikuje telefone umugore n’umukobwa bigenderaga.

Byabereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena hafi ya Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Rwanga.

Umujura umwe yahise yinjirira aho iyo ‘rigole’ itangirira imbere ya kiliziya mu gihe undi we yinjiriye aho irangirira hepfo y’iyo kiliziya.

Kuva icyo gihe inzego z’umutekano zahise zirinda ibyo bice byombi aho abapolisi bagumye aho ‘rigole’ itangirira naho abakora irondo ry’umwuga bajya aho irangirira.

Bigeze ku itariki 6 Gashyantare 2026 umwe muri abo bajura yaje kuvamo ahita ajyanwa muri kasho ya Polisi.

Nyuma, undi na we yaje kwikuramo, bombi bakaba nta n’umwe ukirimo nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface abitangaza.

Yagize ati “Yego bavuyemo.”

Nta byinshi yasobanuye ku buryo uwo mujura wa kabiri yavuye muri ‘rigole’ gusa amakuru avuga ko yavuyemo mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ku itariki 9 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yari yatangaje ko bamenye ko hari uburyo bwakoreshwaga ngo izindi nzererezi zigaburire abo bajura buza kuburizwamo

Amakuru avuga ko nyuma y’uko ayo mayeri yo kugaburira uwo mujura wari wasigayemo yanze, inzara yatumye avamo gusa ntiharamenyekana niba telefone bari bibye barazisanganywe cyangwa se andi makuru ajyanye n’ibyakurikiyeho.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Paul Mackenzie yongeye kuregwa ku rupfu rw’abandi bantu 52 nyuma y’abarenga 400 asanzwe akurikiranywaho

Urwego rushinzwe Ubushinjacyaha muri Kenya rwatangaje ko rwongeye kurega mu nkiko Paul…

Huye: Guverineri na Polisi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda basabye…

Nyamirambo: Umujura wa Kabiri mu bashikuje telefoni umuturage bagahungira muri rigore nawe yavuyemo. 

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abajura babiri bari bashikuje telefone abantu bakajya…

Kenya: Abakora mu bwikorezi bwo mu kirere bateguje imyigaragambyo

Ihuriro ry’abatanga serivisi zijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere ryo muri Kenya, ryatanze…

Min.Nduhungirehe yanenze AU ikomeje kurengera Kinshasa ikora ibitemewe n’amategeko birimo gukoresha abacancuro 

Nyuma yuko hasohotse inkuru yemeza ko Erik Prince washinzwe umutwe wa Blackwater…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye abarenga 160 batahutse bavuye muri RDC

3 Min Read
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bahawe impanuro

1 Min Read
Mu Rwanda

Icyambu cya Karongi kinyuzwaho toni 8000 za sima buri kwezi

3 Min Read
Mu Rwanda

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?