Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko kuba uwa gatatu waranzwe n’ubushyuhe bukabije mu mateka y’Isi, nyuma y’uwa 2024 ukiri ku isonga n’uwa 2023 uri ku mwanya wa kabiri.
Ubushyuhe ku Isi bwakomeje kwiyongera mu myaka yashize, aho mu 2025, ubushyuhe bwiyongereyeho dogere 1,47°C ugereranyije n’ibihe by’impinduramatwara y’inganda.
Ibigo Copernicus na Berkeley Earth bikora Ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe, bigaragaza ko imyaka 11 ishize ari yo iyoboye mu kurangwaho ubushyuhe bwinshi mu mateka, kuko bwarenzeho dogere celcius 1,5 ugereranyije n’ubushyuhe bwariho mbere y’umwaduko w’inganda mu kinyejana cya 18 mu myaka ya 1760.
Abahanga bakavuga ko ibi bigaragaza ko ubushyuhe bw’Isi buri kwiyongera cyane, ndetse hari ibyago by’uko ibi bipimo byarenga 1,5°C mbere ya 2030.
n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abashakashatsi bavuze ko mu 2026, ibipimo by’ubushyuhe bishobora gukomeza kwiyongera, cyane cyane mu gihe ibihe bizwi nka El Niño byagaruka mu 2026, ibishobora gutuma uba umwaka wa kane w’ubushyuhe bukabije.
El Niño ni ibihe bibaho igihe ubushyuhe mu bice byo hagati no mu Burasirazuba bw’inyanja ya Pacifique bwarenze igipimo busanzweho bigatuma habaho impinduka ku kirere, zirimo imvura nyinshi iteza imyuzure, ubushyuhe bukabije, inkubi y’umuyaga n’ibindi.
Abashakashatsi bavuze ko ibi ahanini biterwa n’uko imyuka ihumanya ikirere igenda yiyongera mu bihugu byateye imbere, aho imyanda iva mu nganda iri mu byongera umuvuduko w’ubushyuhe ku isi.
Muri rusange umwaka wa 2025 washimangiye ko Isi ikwiye kugira impungenge kuri ejo hazaza hayo.
