BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

admin
Last updated: January 14, 2026 9:24 pm
admin
Share
SHARE

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko kuba uwa gatatu waranzwe n’ubushyuhe bukabije mu mateka y’Isi, nyuma y’uwa 2024 ukiri ku isonga n’uwa 2023 uri ku mwanya wa kabiri.

Ubushyuhe ku Isi bwakomeje kwiyongera mu myaka yashize, aho mu 2025, ubushyuhe bwiyongereyeho dogere 1,47°C ugereranyije n’ibihe by’impinduramatwara y’inganda.

Ibigo Copernicus na Berkeley Earth bikora Ubushakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe, bigaragaza ko imyaka 11 ishize ari yo iyoboye mu kurangwaho ubushyuhe bwinshi mu mateka, kuko bwarenzeho dogere celcius 1,5 ugereranyije n’ubushyuhe bwariho mbere y’umwaduko w’inganda mu kinyejana cya 18 mu myaka ya 1760.

Abahanga bakavuga ko ibi bigaragaza ko ubushyuhe bw’Isi buri kwiyongera cyane, ndetse hari ibyago by’uko ibi bipimo byarenga 1,5°C mbere ya 2030.

n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abashakashatsi bavuze ko mu 2026, ibipimo by’ubushyuhe bishobora gukomeza kwiyongera, cyane cyane mu gihe ibihe bizwi nka El Niño byagaruka mu 2026, ibishobora gutuma uba umwaka wa kane w’ubushyuhe bukabije.

El Niño ni ibihe bibaho igihe ubushyuhe mu bice byo hagati no mu Burasirazuba bw’inyanja ya Pacifique bwarenze igipimo busanzweho bigatuma habaho impinduka ku kirere, zirimo imvura nyinshi iteza imyuzure, ubushyuhe bukabije, inkubi y’umuyaga n’ibindi.

Abashakashatsi bavuze ko ibi ahanini biterwa n’uko imyuka ihumanya ikirere igenda yiyongera mu bihugu byateye imbere, aho imyanda iva mu nganda iri mu byongera umuvuduko w’ubushyuhe ku isi.

Muri rusange umwaka wa 2025 washimangiye ko Isi ikwiye kugira impungenge kuri ejo hazaza hayo.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kayonza: Agahinda ko gutsindwa kw’ikipe afana katumye yiyambura ubuzima

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda ruzongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida WA OIF

2 Min Read
Mu Rwanda

Kirehe: Uwakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yarashwe na polisi

2 Min Read
Mu Rwanda

REB yatangiye gutanga mudasobwa 15.000 mu bigo by’amashuri birenga 400

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?