
Ikipe y’Igihugu ya Maroc yatsinze iya Cameroon ibitego 2-0 naho Senegal itsinda Mali igitego 1-0, zombi zibona itike ya ½ mu gikombe cya Afurika.
Ku wa Gatanu, tariki 9 Mutarama 2026, ni bwo hakinwe imikino ya mbere ya ¼ cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc.
Umukino wabimburiye indi ni uwahuje Mali na Senegal wabereye kuri Grand Stade de Tanger.
Senegal ni yo yatangiye neza umukino yiharira cyane umupira hagati mu kibuga binyuze mu bakinnyi barimo Sadio Mane.
Mu minota 20, iyi kipe yakomeje gukina neza ariko ikagorwa no kwinjira mu bwugarizi bwa Mali yakiniraga inyuma cyane.
Byasabye gutegereza ku munota wa 27, ku mupira wahinduwe na Krépin Diatta, umunyezamu wa Mali ananirwa kuwufata neza, usanga Iliman Ndiaye wari uhagaze neza awushyira mu rushundura.
Mu minota 40, Mali yakangutse itangira guhererekanya neza ndetse ibona koruneri ariko ubwugarizi bwa Senegal bukomeza guhagarara neza.
Ku munota wa 45+3’ Mali yasigaye ari abakinnyi 10 nyuma yaho Kapiteni Yves Bissouma yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Idrissa Gueye.
Igice cya mbere Senegal yatsinze Mali igitego 1-0.
Mu igice cya kabiri, Senegal yakomeje kwiharira umupira ndetse ku munota wa 48, yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Idrissa Gueye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.
Mu minota 50’ Mali yongereye imbaraga isatira izamu rya Senegal ariko ubwugarizi bwayo bukomeza kwihagararaho.
Ku munota wa 62’ Umutoza wa Senegal yakoze impinduka Ismael Ciss na Lamine Camara basimbura Habib Diarra na Pape Gueye.
Ku munota wa 76’ Senegal yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira watakajwe n’ubwugarizi bwa Mali, ufatwa na Ismael Ciss wari inyuma y’urubuga rw’amahina awuteye ishoti rikomeye, umupira ushyirwa muri Koruneri n’umunyezamu Djigui Diarra.
Ntakindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye, Senegal itsinze Mali igitego 1-0, ibona itike ya 1/2 cy’irangiza.
Senegal igomba gutegeraza ikipe iza gutsinda umukino wa ¼ hagati ya Misiri na Côte d’Ivoire uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Maroc yasezereye Cameroon
Muri uyu mukino, Ikipe y’Igihugu ya Maroc yari imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye neza umukino isatira cyane ndetse ibona Koruneri ebyiri zikurikiranya ariko ubwugarizi bwa Cameroon buhagarara neza.
Mu minota wa 20’ iyi kipe yakomeje kwiharira umupira binyuze ku ruhande rw’iburyo rwa Brahim Diaz wari wagoye cyane ba myugariro ba Cameroon akorerwaho amakosa menshi.
Ku munota wa 26’ Maroc yafunguye amazamu ku mupira wavuye muri Koruneri ukurwaho na Ayoub El Kaabi, usanga Brahim Diaz wari uhagaze neza awushyira mu izamu, aba agize igitego cya gatanu mu irushanwa.
Igice cya mbere cyarangiye Maroc yatsinze Cameroon igitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe asa n’aho ari kwigana umupira ukinirwa cyane hagati nta n’imwe igerageza uburyo bw’igitego.
Ku munota wa 62’ Maroc yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Ashraf Hakim, Ayoub El Kaabi uwushyira ku mutwe, ugiye kujya mu izamu, myugaruro wa Cameroon Samuel Kotto awukuriraho ku murongo w’izamu.
Mu minota 70, Cameroon yiminjiriyemo agafu isatira izamu rya Maroc ishaka igitego cyo kwishyura binyuze ku ruhande rw’iburyo rwa Bryan Mbeum.
Ku munota wa 74’ Ismael Saibari yatsindiye Maroc igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Nayef Aguerd atera ishoti rikomeye umupira uruhukira mu rushundura.
Nta kindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye, Maroc itsinze Cameroon ibitego 2-0, ibona itike ya 1/2 cy’irangiza yaherukagamo mu 2004.
Maroc igomba gutegeraza ikipe izatsinda umukino wa ¼ hagati ya Nigeria na Algeria, uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026.

