Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA, cyafashe umwanzuro wo kugarura ku Isi hakiri kare itsinda ry’abashakashatsi bari mu isanzure nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’uburwayi bw’umwe muri bo ubwo yari kuri Station Mpuzamahanga iri mu isanzure.
NASA yavuze ko ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bibayeho aho itsinda ry’abashakashatsi rigaruka ku Isi kubera uburwayi.
Yavuze ko uwo mukozi utavuzwe amazina ari muzima kandi ko ikibazo yari afite kitari cyatewe n’akaga cyangwa imirimo yo mu isanzure.
Iri tsinda ryagiye mu isanzure muri Kanama 2025, ryagombaga gusoza ubutumwa bwaryo ku wa 20 Gashyantare rigasimburwa n’abandi bashakashatsi bari mu itsinda ryitwa Crew 12 kuko iri ryagarutse ku Isi ari iryitwa Crew 11.
