BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Zelenskyy yasabye Amerika gushimuta umwe mu bayobozi bo mu Burusiya

Zelenskyy yasabye Amerika gushimuta umwe mu bayobozi bo mu Burusiya

admin
Last updated: January 8, 2026 3:01 pm
admin
Share
SHARE

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushimuta Ramzan Kadyrov, umuyobozi w’Intara ya Chechnya mu Burusiya, avuga ko icyo gikorwa cyatanga ubutumwa bukomeye kuri Perezida Vladimir Putin.

Zelenskyy yabivuze ku wa Gatatu, asaba abafatanyabikorwa be bo mu Burengerazuba gushyira igitutu ku Burusiya, avuga ko byafasha kurangiza intambara yo muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine yagaragaje ko Amerika ishobora gushimuta Kadyrov kugira ngo byihutishe ibiganiro. Ashima igikorwa cya Trump muri Venezuela cyo gushimuta Perezida w’icyo gihugu, Nicolas Maduro.

Agira ati “Isi yose ishobora kubona igisubizo. Babikoze vuba cyane. Nibabikore no kuri Kadyrov… Wenda Putin ashobora kubyumva no kubyitaho.”

Uyu muyobozi wa Chechnya yahise asubiza vuba, ashinja Zelensky kugerageza guhungabanya ibiganiro aho kubishyigikira, amushishikariza gushyira mu bikorwa igikorwa no gufata icyemezo ku giti cye akamushimuta aho kwishingikiriza kuri Amerika.

Ati “Uyu muntu udafite ubwenge asaba ko ubutegetsi bwa Amerika bunshimuta. Mwibuke ko atigeze anagerageza kubikora ubwe, ntaranatekereza kubigerageza. Zelensky yerekanye ko ari umunyabwoba.”

Amerika yagabye igitero gitunguranye muri Venezuela mu mpera z’icyumweru gishize, ndetse ingabo za Amerika zifata Maduro n’umugore we, bajyanwa i New York kugira ngo akurikiranweho ibyaha birimo ibiyobyabwenge n’ibyiterabwoba.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

NASA yagaruye ku Isi igitaraganya abashakashatsi bayo kubera umwe warwaye

1 Min Read
Amerika

Trump yavanye Amerika mu miryango mpuzamahanga 66

1 Min Read
Amerika

Perezida wa Colombie yaburiye Amerika ishaka kumufunga nka Maduro

2 Min Read
Amerika

Ingabo z’Amerika zataye muri yombi Perezida Maduro n’umufasha we

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?