BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > RCS yashyizeho umutwe w’abakomando kabuhariwe mu guhosha imyigaragambyo

RCS yashyizeho umutwe w’abakomando kabuhariwe mu guhosha imyigaragambyo

admin
Last updated: January 6, 2026 4:54 pm
admin
Share
SHARE

 

Urwego rw’igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwashyizeho umutwe wihariye w’Abakomando (Special Force) ugizwe n’abasore n’inkumi basaga 150, ugamije gukumira ibikorwa byo gutoroka kw’abagororwa no guhosha, mu buryo bwihuse, imyigaragambyo ishobora kuvuka mu magororero.

Uyu mutwe ubarizwa kandi ugakorera imyitozo ku Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS i Nsinda mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba.

CSP Hillary Sengabo, Umuvugizi wa RCS, asobanura ko mu igororero ari ahantu hashyirwa abantu kugira ngo barindwe kuba batoroka ubutabera, kuba bahohotera abantu cyagwa na bo bakaba bahohoterwa.

Ni ahantu bashyirwa hihariye ariko bagera hakurikijwe amategeko n’ibyemezo by’umucamanza bihazana umuntu wahamijwe ibyaha kugira ngo arangize ibihano ku byaha yahamijwe n’urukiko.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, CSP Sengabo yagize ati: “Icyo gihe ahaba bitari ku bushake bwe ahubwo ni ku bushake bw’amategeko. Ni yo mpamvu ashobora gutoroka cyangwa kurwana ashaka kuhava, ni na yo mpamvu ashobora kuhaba atishimye.

Ni nayo mpamvu rero dushyira uyu mutwe wihariye ku muntu waramuka ashatse kunanirana cyangwa kutubahiriza ariya amategeko. Ni ukuvuga umuntu aramutse akoresheje imbaraga mu gushaka gutoroka cyangwa se agashaka kurwanya abashinzwe umutekano w’Igororero, icyo gihe hitabazwa imbaraga zitari umurengera.”

Akomeza agira ati: “Imbaraga z’umurengera, ni ukugufata ariko sinkukomeretse ariko nkanakubuza gukora icyo wari ugambiriye kugeraho. Niba ari ukwirukanka nkaguhagarika, niba unahagaze ariko ukaba urwana nkakubuza kunkubita cyangwa kugira undi ukomeretsa.

Ibyo ni byo twita umutwe wihariye ushobora gukoresha amaboko cyangwa n’ibindi bikoresho byabugenewe nka Ndembo, intwaro zirasa ibyuka biryana mu maso, amapingu cyangwa kunyanyagiza amazi akakubuza amahwemo yo kuba wakwiruka, kuba wasagarira abantu cyangwa kuba wasenya ibintu, dukoresheje amazi akaguturisha.”

Ubuyobozi bw’Igororero busobanura ko mu mateka yo gushyiraho umutwe wihariye bivuze kwiyubaka k’urwego mu bijyanye n’abakozi n’ubushobozi ariko ngo ni n’uburyo bwo kubahiriza amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

CSP Sengabo avuga ko ngo nk’iyo hateganyijwe isaka rishobora gutuma abagororwa bakomereka, ushobora gukomeretsa uwo usaka cyangwa n’uwo ugiye gusaka akagukomeretsa.

Agira ati: “Icyo gihe rero bishobora kubyara ikindi kintu cyatuma ibintu bijya no mu nkiko. Uwakomerekejwe yaba usakwa, yaba uwagiye gusaka bakamukomeretsa bibyara ikindi cyaha cyangwa se ikindi kintu gishobora gufungisha cyangwa guhanwa kubera ko habayemo gukometsa.

Uwakomeretse cyangwa uwakomerekejwe bose bishobora kubagiraho ingaruka mu bijyanye n’amategeko.”

Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo, avuga ko umutwe wihariye mu Igororero utaba mu Rwanda gusa ahubwo no mu bihugu by’i Burayi usanga amagereza yaho afite bene iyi mitwe yihariye.

Mu mateka y’amagororero ku Isi, hagiye hagaragara ibibazo by’abantu bafunze barega abashinzwe umutekano w’igororero kubakomeretsa.

Umugororwa ajyana ushinzwe umutekano w’Igororero mu rukiko, ushinzwe umutekano na we akiregura ko yari mu kazi. Ababikurikiranira batekereza ko hari uburyo ikibazo cyakemurwa hatabayeho gukomeretsanya.

Kuri iyi ngingo, CSP Sengabo asobanura ko ari yo mpamvu byaje kugaragara yuko iyi mitwe yihariye y’abakomando isanzwe izwi mu gisirikare no mu gipolisi, ari abantu bitabazwa aho rukomeye cyangwa aho biri ngombwa.

Ati: “Iyo dukeneye gusaka cyangwa dukeka ko mu Igororero harimo ibintu bitemewe, tuvuge itabi, urumogi, inzoga hano hanze iremewe ariko mu igororero ntiyemewe. Turamutse duketse ko mu igororero hari inzoga yagezemo cyangwa itabi ryagezemo, duhita tuvuga ngo aka gace dukeka ko birimo nimugasake.

Abafite inzoga cyangwa itabi bashobora kurwana, bakirema itsinda ryo guhangana na ba bandi baje kubasaka. Icyo gihe iyo mudakoresheje uburyo bwihariye bwo kubinjiramo, babakomeretsa cyangwa namwe mukabakomeretsa mwitabara.”

Umutwe wihariye w’u Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, nturi mu Rwanda gusa kuko no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika naho urahari, uzwi nka Special Operations Response Teams (SORT).

Si muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa, no muri Isiraheli hari umutwe wihariye mu Rwego rw’Igorora uzwi cyane nka Israel Prison Service (IPS).

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

2 Min Read
Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Barafinda rwashyizwe mu muhezo

1 Min Read
Ubutabera

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

2 Min Read
Ubutabera

Umunyeshuri w’i Karongi akurikiranyweho gutema abarimu babiri

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?