
Emmanuel Ntarindwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyemezo cyafashwe hashingiwe ku kwiyemerera kwe no ku bimenyetso byagaragajwe n’ubushinjacyaha.
Ntarindwa w’imyaka 52 y’amavuko yafashwe ku wa 16 Gicurasi 2024, nyuma y’imyaka 23 yari amaze yihishe mu mwobo wacukuwe mu nzu iri mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko uyu mugabo yari yarahunze igihugu ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza kugaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2001, kuva icyo gihe nibwo ngo yatangiye kwihisha abifashijwemo n’umugore witwa Eugénie Mukamana, bahoze ari abaturanyi nyuma bakaza kubyarana umwana.
Abo bombi baje gucukura umwobo mu nzu yabo, ari ho Ntarindwa yamaze imyaka igera kuri 23 yihishe adasohoka, akaba ari ho yaboneraga buri kimwe kugeza ubwo we atari azi uko hanze y’umwobo hameze.
Muri 2024 ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko yasanganywe irangamuntu igaragaza amoko yatangwaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, icyo gihe yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ku bufatanye n’inzego z’umutekano birangira atawe muri yombi.
Ubwo yari imbere y’ubugenzacyaha n’inkiko, kuri uyu wa 5 Mutarama 2026, Emmanuel Ntarindwa yemeye icyaha cya Jenoside, avuga ko yagize uruhare mu kwica Abatutsi benshi, na we atazi umubare wabo mu cyahoze ari Komini Kigoma na Nyabisindu, ubu ni mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mugabo yagize uruhare mu gushyiraho bariyeri zikomeye zatangiraga Abatutsi ndetse akaba yari no mu matsinda yishe Abatutsi benshi, ibintu byatumye asabirwa igifungo cya burundu hashingiwe ku buremere bw’ibyaha aregwa.
Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwashingiye ku kuba uwo mugabo yemeye icyaha, akabigaragariza kwicuza ndetse akanabisabira imbabazi, bituma agabanyirizwa igihano birangira akatiwe igifungo cy’imyaka 15, hakurikijwe amategeko.
Kugeza ubu Emmanuel Ntarindwa afungiye mu Igororero rya Huye, aho azarangiriza igihano yakatiwe n’inkiko.
