Perezida wa USA yatangaje ko Ingabo ze zataye muri yombi perezida wa Venezuela n’umugore we mu gitero kidanzwe zagabye Caracas uyu munsi.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2025, Ingabo za Leta zunze Ubumwe z’Amerika zagabye igitero kidasanzwe mu Gihugu cya Venezuela zigamije guta muri yombi perezida w’icyo gihugu, Nicolas Maduro n’umufasha we witwa Cilia Flores.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yatangaje ko perezida Maduro yafashwe mu gitero kidanzwe kugira ngo aryozwe ibyaha birimo uruhare rukomeye mu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gutiza umurindi ibikorwa by’iterabwoba.
Perezida Nicolas Maduro yari yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ndetse hari harashyizweho ibihembo ku muntu washoboraga gutanga amakuru agaragaza aho uyu mugabo aherereye.
Leta ya Venezuela, yatangaje ko ibitero bitandukanye byagabwe na Leta y’Amerika, ari igikorwa kigayitse muri politike mpuzamahanga ndetse ko ibyo Amerika yakoze byari bikwiye guhangayikisha Isi yose kuko ibyo bitero byavogereye ubutaka bwa Venezuela ndetse ibyakozwe bifatwa nko gushimuta Umukuru w’Igihugu cyabo.
Perezida Nicolas Maduro w’imyaka 63, yagiye ku butegetsi muri 2013, nyuma yo gusimbura Hugo Chavez wari umaze gutabaruka. Nyuma yo kujya ku butegetsi Nicolas Maduro yagaragaje kutavuga rumwe n’Amerika ndetse mu matora yabaye umwaka ushize, yarangiye ashinjwa gukorera iyicwa ruboza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe no kwiba amajwi.
Muri icyo gitero Ingabo z’Amerika kandi zataye muri yombi n’umufasha wa Nicolas Maduro witwa Cilia Adela Flores Maduro washyingiranwe nawe muri 2013, uwo mugore wabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Venezuela mbere yo kuba umufasha w’Umukuru w’Igihgu, ni umwe banyapolitike bakomeye muri Venezuela.
