BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Trump yaciye amarenga ko Ukraine idashobora gusubirana ubutaka bwayo

Trump yaciye amarenga ko Ukraine idashobora gusubirana ubutaka bwayo

admin
Last updated: December 16, 2025 11:02 am
admin
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko Ukraine idakwiriye kugorana yanga guheba ubutaka bwayo, kuko n’uyu munsi ntabwo ifite.

Mu kwezi gushize, ubutegetsi bwa Trump bwashyize imbere umushinga w’amahoro ugamije kurangiza intambara muri Ukraine. Ibyo byifuzo, byahinduwe inshuro nyinshi kuva icyo gihe, bigamije ko Kiev yareka imigambi yo kwinjira muri NATO, ndetse ikemera guhara uduce twa Crimea n’uturere twa Donbass muri Lugansk na Donetsk, twose twinjiye mu Burusiya nyuma y’amatora.

Mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, Trump yabajijwe impamvu Ukraine yakwemera gutanga ubutaka bwayo.

Trump Ati “Reka mbabwize ukuri, bamaze gutakaza ubwo butaka, murabizi. Ubutaka barabutakaje. Ariko ku bijyanye no kuyizeza umutekano, turimo gukora ku byemezo by’umutekano kugira ngo intambara itazongera gutangira.”

Trump yavuze ko aherutse kugirana ibiganiro byihariye na Putin kandi akemeza ko u Burusiya bufite ubushake bwo kurangiza amakimbirane.

Nyuma y’inama yabaye i Berlin ku wa Mbere hagati y’abahagarariye Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner n’itsinda rya Ukraine, Trump yavuze ko yagiranye “ikiganiro kirekire kandi cyiza cyane” n’abayobozi b’u Burayi na NATO, ndetse na Perezida wa Ukraine Vladimir Zelensky.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

3 Min Read
Amerika

Kenya yafunze ukekwaho kujyana abaturage bayo kurwanira u Burusiya

2 Min Read
Amerika

Trump yasabye Netflix kwirukana umwe mu bayobozi bayo, imutera utwatsi

1 Min Read
Amerika

Indege 50 za Amerika zerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati hakekwa intambara ikomeye

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?