Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko Ukraine idakwiriye kugorana yanga guheba ubutaka bwayo, kuko n’uyu munsi ntabwo ifite.
Mu kwezi gushize, ubutegetsi bwa Trump bwashyize imbere umushinga w’amahoro ugamije kurangiza intambara muri Ukraine. Ibyo byifuzo, byahinduwe inshuro nyinshi kuva icyo gihe, bigamije ko Kiev yareka imigambi yo kwinjira muri NATO, ndetse ikemera guhara uduce twa Crimea n’uturere twa Donbass muri Lugansk na Donetsk, twose twinjiye mu Burusiya nyuma y’amatora.
Mu Kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Mbere, Trump yabajijwe impamvu Ukraine yakwemera gutanga ubutaka bwayo.
Trump Ati “Reka mbabwize ukuri, bamaze gutakaza ubwo butaka, murabizi. Ubutaka barabutakaje. Ariko ku bijyanye no kuyizeza umutekano, turimo gukora ku byemezo by’umutekano kugira ngo intambara itazongera gutangira.”
Trump yavuze ko aherutse kugirana ibiganiro byihariye na Putin kandi akemeza ko u Burusiya bufite ubushake bwo kurangiza amakimbirane.
Nyuma y’inama yabaye i Berlin ku wa Mbere hagati y’abahagarariye Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner n’itsinda rya Ukraine, Trump yavuze ko yagiranye “ikiganiro kirekire kandi cyiza cyane” n’abayobozi b’u Burayi na NATO, ndetse na Perezida wa Ukraine Vladimir Zelensky.
