BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 2, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > DRC:Kiliziya Gatulika yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 ifashe Uvira

DRC:Kiliziya Gatulika yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 ifashe Uvira

admin
Last updated: December 16, 2025 10:40 am
admin
Share
SHARE

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye gukora ibiganiro by’amahoro bitagira uwo biheza.

Karidinali Fridolin Ambongo yabitangaje ubwo hasozwaga Inteko Rusange ya 15 y’Ishyirahamwe ry’Abepisikopi muri Afurika yo Hagati izwi nka ACEC (Association des Conférences épiscopales de l’Afrique Centrale) rihuriramo Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika bo muri Congo, u Burundi n’u Rwanda.

Ibi biganiro rusange ku rwego rw’Igihugu byasabwe na Ambogo, igamije gukemura impamvu nyamukuru z’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Karidinali Ambongo ubwo yari imbere y’imbaga, yagize “Nubwo urugomo n’amakimbirane byaba bikomeye gute, amahoro arashoboka.”

Ambogo yavuze ko nubwo hasinywe amasezerano y’Amahoro y’i Washington D.C. yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi, adahagije, kuko amaze gusinywa nta cyumweru cyashize, Ihuriro AFC/M23 igahita ifata Umujyi wa Uvira.

Yagize ati “Twasobanura gute ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe nyuma yuko amasezerano ya Washington yemezwa, umujyi wa Uvira wafashwe?”

Gusa mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, AFC/M23 yashyize hanze itangazo, ivuga ko yemeye gukura abasirikare bayo muri Uvira, nyuma yuko ibisabwe n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Karidinali Ambongo yavuze ko ariya masezerano ari ingenzi, ariko ko nkuko ihuriro ry’amadini n’amatorero muri DRC, ritahwemye kubisaba, hakenewe ibiganiro bitagira uwo biheza.

Yagize ati “Kuri ubu, aya masezerano asa n’aho ari inzira y’ingenzi igana ku mahoro nyayo kandi arambye mu karere kacu.”

Kiliziya Gatulika muri Congo, yakunze kuvuga ko ibibazo byakomeje kukama iki Gihugu, bishingiye ku miyoborere idashoboye kandi idashobotse, yimakaje ingeso mbi zirimo ruswa, kwigwizaho imitungo ya bamwe mu bayobozi n’ibindi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere RwandAir yatangaje ko yasubitse…

Tour du Rwanda2026: Umunya-Brazil ukiri muto yegukanye agace ka karindwi

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imyaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo…

Israel yongeye kugaba ibitero muri Iran

Ingabo za Israel (IDF) zongeye kugaba igitero gikomeye muri Iran nyuma y’amezi…

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaje…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
Mu mahanga

Bobi Wine ntakozwa ibyo kumvikana na Leta ya Uganda ngo ave mu bwihisho

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?