BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

admin
Last updated: December 12, 2025 3:19 pm
admin
Share
SHARE

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera mu karere ka Gakenke, ku makuru yatanzwe n’abaturage bafatiye mu cyuho umugabo wari ufite ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu iherereye mu mudugudu wa Kamurambo, akagari ka Rutabo, Umurenge wa Gakeshyi mu karere ka Gakenke.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, aho uwafashwe yavuze ko ibyo biyobyabwenge yafatanwe biva mu gihugu gituranye n’u Rwanda, nawe akabikwirakwiza mu mijyi itandukanye irimo Kigali.

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage ku ruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko aribyo nandaro y’ibyaha bitandukanye no guhungabanya umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Ignace Ngirabakunzi, yagize ati “ Uruhare rw’abaturage ni ingenzi cyane mu bikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge kuko aho biri biteza umutekano muke.

Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kurwanya buri kimwe cyose cyahungabanya umutekano kuko aho umutekano utari nta terambere n’imibereho myiza y’abaturage biharangwa. Umwihariko w’ibiyobyabwenge wo ni uko akenshi biba intandaro y’urugomo, ubujura, uburwayi n’izindi ngaruka zigera k’ubikoresha cyangwa utuye aho bikoreshwa.”

Uwafashwe acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugira ngo ashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha rukurikirane ibi byaha birebana no gucuruza ibiyobyabwenge.

Ibinyobwa byose bicuruzwa bidafite icyemezo cy’ubuziranenge mu Rwanda bifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe ku biyobyabwenge bihambaye ari igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

1 Min Read
Mu Rwanda

Akari ku mutima wa Gloria Mukamabano wasezeye kuri RBA

2 Min Read
Mu Rwanda

Tour du Rwanda: Impanuka ikomeye yahitanye abantu babiri abandi batandatu barakomereka

2 Min Read
Mu Rwanda

Minisiteri y’ikoranabuhanga n’Itumanaho yahakanye ibya ‘Monetisation’

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?