Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko abana batatu bari munsi y’imyaka 15 bakurikiranyweho gutwika Stade ya Factory Field nyuma y’uko ikipe bafana ihakinira ya FC Haka imanutse mu Cyiciro cya Kabiri.
Factory Field yafashwe n’inkongi y’umuriro mu buryo bukabije kugeza ubwo imyanya y’icyubahiro ihiye igakongoka, igice kimwe cy’ikibuga bakiniramo na cyo cyangirika mu buryo bukomeye ku buryo kongera kugisana bisa no kubaka bushya.
Nyuma yo kwemeza ko hafunzwe abana batatu, Umukozi mu Ishami rya Polisi rya Valkeakoski uri gukurikirana iby’iki kibazo, Maijastiina Tammisto, yasabye abantu kudakwirakwiza ibihuha ku byabaye.
Yagize ati “Polisi iri gukurikirana iby’iki kibazo, gusa nanone ikagira inama abantu yo kudakomeza gukwirakwiza ibihuha kuko na bo bashobora kwisanga bakoze ibyaha.”
Umuyobozi wa FC Haka, Marko Larsson, yavuze ko abantu bakwiriye kugira umuco wo guha agaciro ibikorwaremezo nk’ibi biba byaratwaye imbaraga mu kubyubaka.
Ati “Biteye agahinda kubona umuntu adatekereza ku kamaro Factory Field ifitiye umupira w’amaguru muri Finland. Ibi ni ukudaha agaciro ibyo abantu baba bararuhiye. Gusa ntakundi Isi ni ko iteye. Tugiye kureba neza ku mashusho tumenye aho inkongi yaturutse.”
Nubwo abana batatu bari gukurikiranwa bafite munsi y’imyaka 15, amategeko ahana ibyaha muri Finlande ntiyemera ko abana bataruzuza imyaka y’ubukure, bakurikiranwa n’inkiko.
