BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda barenga 300 babaga muri RDC

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda barenga 300 babaga muri RDC

admin
Last updated: December 11, 2025 3:20 pm
admin
Share
SHARE

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 337 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).

Abatashye biganjemo abana bangana 234, abagabo 22 n’abagore 81. Banyuze ku mupaka munini wa La Corniche, uhuza u Rwanda na RDC.

Batashye ku uyu wa 11 Ukuboza 2025, bahasanga imodoka zibategereje kugira ngo bajyanwe mu Kigo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu banyuzwamo by’agateganyo.

Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yibukije abatashye ko ari imbaraga igihugu cyari cyarabuze.

Ati “Mwe mutashye mu menye ko tubafata nk’abantu igihugu cyari cyarabuze, ariko twishimiye ko tugiye gufatanya namwe mukucybaka. Mugiye ku nyuzwa ahantu hamwe, mufashwe kubona ibyangombwa by’ibanze, nimujya no gutaha muzahabwa amafaranga yo kubafasha kwinjira mu buzima busanzwe.”

Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ angana ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo avuga ko ibihano bibogamye bifatirwa…

U Rwanda rwiteguye guhangana n’ingaruka z’intambara y’Amerika na Iran

Minisitiri w'Imari n'Ingenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko hari ingamba Leta y'u Rwanda…

RED-Tabara yanyomoje Muyaya wavuze ko u Rwanda ari rwo rwayijyanye mu misozi miremire

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wanyomoje Minisitiri Patrick Muyaya wa…

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani…

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

1 Min Read
Mu Rwanda

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

2 Min Read
Mu Rwanda

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

3 Min Read
Mu Rwanda

RwandAir yasubitse ingendo zijya i Doha kubera intambara yo muri Iran

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?