Ubutegetsi bwa Tanzania bwamaganye ibihuha byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Dr. Philip Mpango, wahoze ari Visi Perezida w’iki gihugu, afungiwe iwe mu rugo, buvuga ko ayo makuru ari ibinyoma nta shingiro afite.
Ibi byatangajwe na Gerson Msigwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Itangazamakuru, Siporo n’Umuco akaba n’Umuvugizi wa Leta, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi bakuru bahoze mu nzego za Leta bafunzwe cyangwa bari kugenzurwa bikomeye.
Msigwa ati “Wahoze ari Visi Perezida ntabwo afunze. Akomeje ibikorwa bye bisanzwe nyuma yo kuva mu nshingano za Leta.”
Mu minsi yashize, imbuga zirimo X, YouTube, Facebook, Instagram na TikTok zakwirakwijweho amakuru avuga ko uretse Dr. Mpango, n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa ndetse n’uwahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko Dr. Tulia Ackson Mwansasu, bafungiwe mu ngo zabo cyangwa bari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano.
Msigwa yahakanye ibyo byose, avuga ko ari ibihuha bikwirakwizwa n’abantu bafite umugambi wo guharabika igihugu.
Ati “Nimwirengagize ibitangazwa n’uwiyita Eagle Ezra, umu-YouTuber wo muri Kenya.”
Leta ya Tanzania ivuga ko aya makuru ari igice cy’urusobe rw’ibihuha n’amakuru ayobya agamije guteranya abaturage no kwangiza isura y’igihugu hanze.
Yasabye abaturage kwirinda gukurikira amakuru adafite isoko ryemewe cyangwa avugwa n’abantu bafite imigambi ya politiki, ahubwo bagashingira ku itangazo ry’inzego zabigenewe.
