BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yemeje ko nta birego by’iyicarubuzo bikigaragara mu Rwanda 

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yemeje ko nta birego by’iyicarubuzo bikigaragara mu Rwanda 

admin
Last updated: December 10, 2025 3:40 pm
admin
Share
SHARE

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko nta kirego cy’iyicarubozo iheruka kwakira, ivuga ko ari umusaruro w’imbaraga yashyize mu kwigisha inzego z’umutekano uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa.

Iyicarubozo ni ibikorwa bibabaza umubiri bikorerwa umuturage bikozwe n’abahagariye Leta kugira ngo uwo muntu akore ikintu runaka cyangwa atange amakuru yahishe.

NCHR mu nshingano zayo hongerewemo ibikorwa bijyanye no gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa ibitesha umuntu agaciro.

Visi Perezida wa NCHR, Tuyizere Thadée yabwiye IGIHE ko mu myaka yashize ibijyanye n’iyicarubozo n’ibihano bitesha umuntu agaciro byajyaga bikorwa ariko ngo ubu ntabyo bakibona.

Ati: “Wumvaga umuntu yakoze amakosa bakamufungira ahantu hadakwiye, ntibamuhaye ifunguro, baramukubita, baramubabaza mu mutwe. Ibyo byose biba biri mu iyicarubozo n’ibihano bidakwiye umuntu”.

NCHR ivuga ko mu nshingano zayo zo gukumira iyicarubozo ibaza imfungwa n’abagororwa niba nta bihano bahabwa bidakwiye nko gukubitwa no kwimwa ifunguro.

Ati: “Iyo umuntu umwimye ifunguro yakwicwa n’inzara, ushobora kumukubita akangirika. Ibyo bikorwa byose turabirwanya turanabikurikirana. Ninayo mpamvu amagororero ari mu hantu dusura umunsi ku wundi, tukareba mu bwiherero bwabo uko bimeze, aho barara, uwakoze amakosa ari mu igororero akurikiranwa ate? Afungirwa he kuko mu igororero bagira na kasho. Tureba niba iyo kasho irimo urumuri, niba urimo abona ibyangombwa akeneye”.

Tuyizere umaze imyaka ibiri muri NCHR avuga ko kuva yagera muri iyi komisiyo nta kirego cy’iyicarubozo barakira.

Ati: “Mazemo hafi imyaka ibiri nta kirego cy’iyicarubozo turakira. Impamvu tutabyakira ni iryo jisho rya komisiyo rihoraho. Twakoze ibitabo duha abashinzwe amagororero bivuga uko umuntu uri mu igororero agomba gufatwa. Icyo gitabo kirimo uko isuku igomba gukorwa, uko imyambaro yabo igomba kuba imeze, kurya bikorwa bite? Ibyo byose ni ingamba twashyizeho yo gukumira ko byabaho”.

Tariki ya 10 Ukuboza buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu.

Uyu mwaka uyu munsi wabanjirijwe n’icyumweru cy’uburenganzira bwa muntu cyakorewe mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho NCHR yasuye abaturage ahantu hatandukanye harimo mu magororero, mu bigo by’amashuri, mu nteko z’abaturage no mu bigo bitanga igororamuco ry’ibanze.

Aho NCHR abaturage bavuze ko nta bihano bibabaza umubiri bagihabwa, ndetse nta yicarubozo bakorerwa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

3 Min Read
Mu Rwanda

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

4 Min Read
Mu Rwanda

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?