Umutwe witwaje intwaro wa Twirwaneho watangaje ko uherutse guhanura kajugujugu yari itwawe n’abacanshuro bakoreshwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biturutse ku bitero bari bakomeje kugaba ku basivili.
Tariki ya 6 Ukuboza 2025, ku nkombe z’Ikiyaga cya Tanganyika, mu gace ka Yumbi kari muri Teritwari ya Fizi, hagaragaye abarobyi barohora umurambo w’umuzungu wari muri kajugujugu y’igisirikare.
Byavuzwe ko uyu muzungu na bagenzi be barohowe mu mazi bakiri bazima, ari abacanshuro bari kwifashishwa na Leta ya RDC mu ntambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku wa 7 Ukuboza 2025, Twirwaneho yatangaje ko nyuma y’igihe kinini abaturage batuye mu misozi miremire yo muri Fizi, Mwenga na Uvira bafungiwe inzira n’Ingabo z’u Burundi, mu cyumweru gishize abagera ku 100 bashize ubwoba, bajya mu masoko ya Ndondo na Bijombo gushaka ibiribwa n’imiti.
Umuvugizi wa Twirwaneho, Col Kamasa Ndakize Welcome yagize ati “Ariko mu gitondo cy’ejo, ubwo aba basivili bagarukaga, baguye mu gico cy’Ingabo z’u Burundi, baricwa, bafatwa bugwate (abiganjemo abagore), umubare w’inzirakarengane nturamenyekana.”
Col Kamasa yasobanuye ko Ingabo z’u Burundi zatoteje abagore benshi zafatiye muri iki gico, zibafata ku ngufu, zibakorera n’ubundi bugizi bwa nabi, ibyo bikorerwa mu kigo cya gisirikare cya Mikalati n’ahandi hantu hatazwi.
Twirwaneho yatangaje ko yagiye gutabara aba basivili, ingabo z’u Burundi zisaba ubufasha, ari na bwo zohererejwe kajugujugu eshatu zari zitwawe n’abacancuro b’abazungu batatu, zirasa ibisasu mu bice birimo Mikalati, Mikenke, Gahwera, Gisoke na Rugezi.
Iti “Nyuma y’ibitero byisubira kuri iyi midugudu, ingabo zacu zarashe imwe muri izi kajugujugu, igwa mu Kiyaga cya Tanganyika, muri teritwari ya Fizi, mu gace ka Yumbi.”
Uyu mutwe watangaje ko ku wa 6 Ukuboza, batayo ebyiri z’ingabo z’u Burundi zavuye muri Santere ya Mwenga, zerekeza muri Mikalati zinyuze muri Kipupu, zifite intego yo kongerera imbaraga iziri muri Mikalati kugira ngo zice Abanyamulenge.
Twirwaneho yasabye ingabo z’u Burundi kuva ku butaka bwa RDC bwangu, imenyesha abaturage ko izakomeza gufata ingamba kugira ngo batekane, ibarindire n’imitungo yabo.
abasivili bavuye mu misozi miremire baguye mu gico cy’ingabo z’u Burundi, zica bamwe muri bo, abandi zibafata bugwate
