Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n’ikoreshwa by’ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze k’ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage, bamennye litiro 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Iki gikorwa cyabaye mu gitondo wo ku cyumweru mu midugudu ya Nyanama na Gakoro mu kagali ka Kivugiza, mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze.
Ni ibikorwa byafatiwemo abantu bane (4) bagira uruhare mu kwenga no gukwirakwiza ibyo binyobwa bitujuje ubuziranenge.
Polisi y’u Rwanda ishishikariza abaturage kwirinda gukora no kunywa ibi binyobwa bihabwa amazina atandukanye (Muriture, Nzogejo, Tunuri, Muhenyina,…) kuko bigira ingaruka ku mutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Ignace Ngirabakunzi, avuga ko abakora bene ibi binyobwa bakomeza kugira inama yo kubireka, abinangiye bagafatwa, bakabibaza. Abaturage bashishishikarizwa gutanga amakuru y’aho bene ibyo binyobwa byenderwa kandi bakagirwa inama yo kwirinda kubinywa.
Ati “Ababyenga tubagira inama yo kubireka kandi Polisi izakomeza gufata abinangiye. Abaturage bagirwa inama yo kwirinda kunywa bene biriya binyobwa kuko byuje inenge bityo kubinywa bikaba bibangiriza ubuzima kandi bigahungabanya ituze rusange.
“Abantu bumve ko kunywa biriya binyobwa ari ukwishyira mu byago bityo babireke kandi batange amakuru y’aho byengerwa, ababikora babibazwe”
Benshi mu banywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge usanga aribo biganje mu bakora ibyaha ndetse no mu bahungabanya umutekano niyo mpamvu abaturage bashishishikarizwa kubigendera kure mbere y’uko bibagiraho ingaruka zaba iz’uburwayi cyangwa kwishora mu byaha.
