BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

admin
Last updated: December 6, 2025 4:18 pm
admin
Share
SHARE

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bashobora kuburanishwa badahari ku byaha bifitanye isano n’intambara ibihugu byabo birimo.

Aba bayobozi bombi bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi. Bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’intambara ibihugu byabo birimo yaba muri Gaza cyangwa muri Ukraine.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije wa ICC, Mandiaye Niang, yavuze ko bishoboka ko Netanyahu cyangwa Putin buri umwe yazaburanishwa nubwo yaba atari mu rukiko.

Ati “Twarabigererageje ku kirego cya Kony. Ni ibintu bigoye. Ariko twarabigerageje tubona ko bishoboka kandi ari ingenzi.”

Niang yavugaga agaruka ku gikorwa cyo kwemeza ibyaha Joseph Kony ashinjwa cyabaye muri uyu mwaka adahari.

ICC ishinja Putin gushora abana mu ntambara, abana bo mu bice u Burusiya bwigaruriye muri Ukraine. Netanyahu we ashinjwa ibyaha by’intambara bishingiye ku kwicisha inzara abantu nk’uburyo bwo kugera ku ntsinzi mu ntambara, ibyaha byibasira ikiremwamuntu n’ibindi byakozwe hagati y’itariki 8 Ukwakira 2023 na 20 Gicurasi 2024.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

2 Min Read
Mu mahanga

Gisagara: Abantu batatu bafunzwe bakekwaho kwica umugabo bamukase ijosi

1 Min Read
Mu mahanga

Muyaya yise intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC akantu gato ku gihugu

1 Min Read
Mu mahanga

Ethiopia: Ikirunga cyarutse nyuma y’imyaka ibihumbi 12 gisinziriye 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?