BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

admin
Last updated: December 4, 2025 6:19 pm
admin
Share
SHARE

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe mu bo bahuriye muri dosiye agaragaje inzitizi y’uko atiteguye kuburana adafite umwunganizi mu mategeko.

Djihad ari gukurikiranwa muri dosiye imwe n’abitwa Kwizera Nestor uzwi Pappy Nesta na Ishimwe François Xavier, bose bakaba bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.

Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2025 ni bwo byari byitezwe ko aba bombi batangira kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, icyakora urubanza ruza gusubikwa kubera ko Ishimwe François Xavier yagaragaje ko atiteguye kuburana kuko nta mwunganizi mu by’amategeko afite.

Yaba Papy Nesta na Djihad babwiye Urukiko ko bo biteguye kuburana, ko binabaye ngombwa uyu yasubikirwa wenyine ariko abandi bakaburana nkuko hari abo bakurikiranyweho icyaha kimwe bari bamaze kuburana.

Ubushinjacyaha na bwo bwasabaga ko Ishimwe yategekwa kuburana kuko atigeze agaragaza impamvu adafite umwunganira yewe atanagaragaza ubushake bwo kumushaka.

Icyakora buri ruhande rwavugaga ibyarwo rukongeraho ko Urukiko ari rwo rubifataho umwanzuro kuko ari uburenganzira bw’uregwa kuburana yunganiwe.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yabwiye ababuranyi ko afashe icyemezo cyo gusubika iburanisha kuko Ishimwe afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, icyakora amenyeshwa ko aya ari amahirwe ya nyuma ahawe.

Urukiko rwanzuye ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 11 Ukuboza 2025.

Ku rundi ruhande abunganira Djihad bahise bazamura inzitizi z’uko Ubushinjacyaha butari kubahuza na dosiye y’Ubugenzacyaha ngo na yo bayigeho bityo basaba Urukiko ko nibaramuka bagarutse kuburana batarabuhabwa, rwazabemerera bakaburana ibimenyetso beretswe.

Icyakora mu mpaka zikomeye, Ubushinjacyaha bwo bwabwiye abunganira Djihad ko dosiye bayihaweho uburenganzira bityo kuba batayibona byaba ari ikibazo cya system yabo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Muhayimana yasabiwe gufungwa imyaka 15

2 Min Read
Ubutabera

Urubanza ruregwamo abarimo Barafinda rwashyizwe mu muhezo

1 Min Read
Ubutabera

Umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa washinze ‘Moshios’ yagarutse imbere y’Urukiko

2 Min Read
Ubutabera

Umunyeshuri w’i Karongi akurikiranyweho gutema abarimu babiri

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?