Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda, [RBI] bwa 2025 bwakorewe ku bantu 2.360 bo mu bice bitandukanye by’igihugu barimo abagabo 53,56% n’abagore 46,44%, bwagaragaje abantu batanga ruswa kubera impamvu zirimo kwihutisha serivisi bagenewe.
Mu babajijwe, 42% bagaragaje ko batanga ruswa kugira ngo bihutishe serivisi, 20% bavuze ko ari bwo buryo bwonyine bwari buhari bwatuma babona serivisi, naho 19% bavuze ko batanze ruswa ngo bahabwe serivisi batari bemerewe.
Mu babajijwe kandi 7% batanze ruswa bagamije kwirinda gushyamirana n’abayobozi, 6% batanze ruswa bahunga kwishyura ikiguzi cyose cya serivisi, na ho abandi 6% bavuze izindi mpamvu zinyuranye.
Inzego zagaragayemo ruswa kurusha izindi harimo urwego rw’abikorera basaba ruswa kandi bakayakira ku rugero rwa 8%, mu nzego z’ibanze bihagaze kuri 4,3%, mu gihe muri REG urugero rwo kwakira ruswa ruri ku rugero rwa 3,7%.
Mu rwego rw’ubushinjacyaha, igipimo cya ruswa kiri kuri 3,5%, muri WASAC Group ruswa yatswe kandi yakirwa ku rugero rwa 2,8%, na ho muri RURA yatswe kandi iribwa na 2,04%.
Izindi nzego, abakoreweho ubushakashatsi berekanye ko zirya ruswa harimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Abacamanza, n’abo mu mashuri yisumbuye ahagaragaye ruswa ku rugero ruri hagati ya 1%-1,9%.
Ubushakashatsi kuri ruswa mu 2025 bwagaragaje ko serivisi zijyanye no gushaka ibyangombwa bwo kubaka byatanzwemo ruswa ku rugero rwa 22,9% mu 2025 bivuye kuri 36,6% mu 2024.
Abantu 16,6% batanze ruswa muri Polisi y’u Rwanda ngo babone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, naho 13,6% batanze ruswa ngo bemererwe kubaka inyubako zitajyanye n’igishushanyombonera.
Abanyarwanda 13,6% kandi batanze ruswa ngo babone icyangombwa cy’ubutaka, mu rwego rw’abikorera 7,9% batanze ruswa ngo bahabwe akazi, mu gihe 6,7% batanze ruswa ngo bihutishe serivisi zo kubona amazi mu ngo, 5% batanze ruswa bashaka guhabwa amashanyarazi byihuse.
Mu babajijwe, 10% batanze ruswa kubera impamvu z’ubucuruzi.
Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu utanze amakuru kuru ruswa adashobora gukurikiranwaho icyo cyaha mu gihe yabaye uwa mbere guha amakuru inzego z’ubutabera
