BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Kuki Abanyarwanda basabwa ruswa kuri serivisi zitangirwa ubuntu, bakaryumaho?

Kuki Abanyarwanda basabwa ruswa kuri serivisi zitangirwa ubuntu, bakaryumaho?

admin
Last updated: December 4, 2025 6:12 pm
admin
Share
SHARE

Ubushakashatsi kuri Ruswa mu Rwanda, [RBI] bwa 2025 bwakorewe ku bantu 2.360 bo mu bice bitandukanye by’igihugu barimo abagabo 53,56% n’abagore 46,44%, bwagaragaje abantu batanga ruswa kubera impamvu zirimo kwihutisha serivisi bagenewe.

Mu babajijwe, 42% bagaragaje ko batanga ruswa kugira ngo bihutishe serivisi, 20% bavuze ko ari bwo buryo bwonyine bwari buhari bwatuma babona serivisi, naho 19% bavuze ko batanze ruswa ngo bahabwe serivisi batari bemerewe.

Mu babajijwe kandi 7% batanze ruswa bagamije kwirinda gushyamirana n’abayobozi, 6% batanze ruswa bahunga kwishyura ikiguzi cyose cya serivisi, na ho abandi 6% bavuze izindi mpamvu zinyuranye.

Inzego zagaragayemo ruswa kurusha izindi harimo urwego rw’abikorera basaba ruswa kandi bakayakira ku rugero rwa 8%, mu nzego z’ibanze bihagaze kuri 4,3%, mu gihe muri REG urugero rwo kwakira ruswa ruri ku rugero rwa 3,7%.

Mu rwego rw’ubushinjacyaha, igipimo cya ruswa kiri kuri 3,5%, muri WASAC Group ruswa yatswe kandi yakirwa ku rugero rwa 2,8%, na ho muri RURA yatswe kandi iribwa na 2,04%.

Izindi nzego, abakoreweho ubushakashatsi berekanye ko zirya ruswa harimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Abacamanza, n’abo mu mashuri yisumbuye ahagaragaye ruswa ku rugero ruri hagati ya 1%-1,9%.

Ubushakashatsi kuri ruswa mu 2025 bwagaragaje ko serivisi zijyanye no gushaka ibyangombwa bwo kubaka byatanzwemo ruswa ku rugero rwa 22,9% mu 2025 bivuye kuri 36,6% mu 2024.

Abantu 16,6% batanze ruswa muri Polisi y’u Rwanda ngo babone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, naho 13,6% batanze ruswa ngo bemererwe kubaka inyubako zitajyanye n’igishushanyombonera.

Abanyarwanda 13,6% kandi batanze ruswa ngo babone icyangombwa cy’ubutaka, mu rwego rw’abikorera 7,9% batanze ruswa ngo bahabwe akazi, mu gihe 6,7% batanze ruswa ngo bihutishe serivisi zo kubona amazi mu ngo, 5% batanze ruswa bashaka guhabwa amashanyarazi byihuse.

Mu babajijwe, 10% batanze ruswa kubera impamvu z’ubucuruzi.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuntu utanze amakuru kuru ruswa adashobora gukurikiranwaho icyo cyaha mu gihe yabaye uwa mbere guha amakuru inzego z’ubutabera

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

3 Min Read
Mu Rwanda

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

4 Min Read
Mu Rwanda

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?