Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo 199 ziganjemo abana n’abagore.
Ku wa 3 Ukuboza 2025 hagati ya saa Kumi n’Imwe na saa Kumi n’Ebyiri ni bwo ku mupaka wa Kamanyola hambukiye impunzi z’Abanyekongo zahunze imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyepfo hafi y’uyu mupaka.
Abdou Uwiringiyimana utuye mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi hafi y’umupaka wa Kamanyola, yabwiye IGIHE ko kuva mu gitondo cya tariki 2 Ukuboza batangiye kumva urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye rwumvikaniraga hakurya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Uru rusaku rwakomeje no ku wa 3 Ukuboza, kuva mu gitondo kugera Saa Kumi z’umugoroba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye IGIHE ko hari Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda kubera iyo mirwano.
Ati “Twakiriye impunzi z’Abanye-Congo bagera ku 199 biganjemo abana n’abagore. Nk’ibisanzwe twabaye tubacumbikiye mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, tubaha ibikoresho by’ibanze, ni ho baraba bari mu gihe bategereje ko iwabo hatekana bagasubirayo”.
Kuva ku mugoroba wo ku wa 3 Ukuboza, urusaku rw’amasasu rwumvikanaga muri Kivu y’Amagepfo rwacecetse.
Abanyarwanda bakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko nubwo ejo nta muntu babonye wahitanywe n’amasasu akazi kari kabajyanye batagakoze neza kubera umwuka w’ubwoba.
