BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Abanye-Congo 199 bahungiye mu Rwanda

Abanye-Congo 199 bahungiye mu Rwanda

admin
Last updated: December 4, 2025 9:23 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo 199 ziganjemo abana n’abagore.

Ku wa 3 Ukuboza 2025 hagati ya saa Kumi n’Imwe na saa Kumi n’Ebyiri ni bwo ku mupaka wa Kamanyola hambukiye impunzi z’Abanyekongo zahunze imirwano iri kubera muri Kivu y’Amajyepfo hafi y’uyu mupaka.

Abdou Uwiringiyimana utuye mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi hafi y’umupaka wa Kamanyola, yabwiye IGIHE ko kuva mu gitondo cya tariki 2 Ukuboza batangiye kumva urusaku rw’amasasu n’imbunda ziremereye rwumvikaniraga hakurya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uru rusaku rwakomeje no ku wa 3 Ukuboza, kuva mu gitondo kugera Saa Kumi z’umugoroba.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye IGIHE ko hari Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda kubera iyo mirwano.

Ati “Twakiriye impunzi z’Abanye-Congo bagera ku 199 biganjemo abana n’abagore. Nk’ibisanzwe twabaye tubacumbikiye mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, tubaha ibikoresho by’ibanze, ni ho baraba bari mu gihe bategereje ko iwabo hatekana bagasubirayo”.

Kuva ku mugoroba wo ku wa 3 Ukuboza, urusaku rw’amasasu rwumvikanaga muri Kivu y’Amagepfo rwacecetse.

Abanyarwanda bakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko nubwo ejo nta muntu babonye wahitanywe n’amasasu akazi kari kabajyanye batagakoze neza kubera umwuka w’ubwoba.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

3 Min Read
Mu Rwanda

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

4 Min Read
Mu Rwanda

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?