BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 3, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

Uganda igiye gukomorera Facebook nyuma y’imyaka 5 ifunzwe 

admin
Last updated: December 2, 2025 9:39 am
admin
Share
SHARE

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko guverinoma iri gusuzuma uburyo bwa nyuma bwo kongera gufungura urubuga rwa Facebook, rumaze imyaka irenga itanu rufunze mu gihugu.

Facebook yari imwe mu mbuga nkoranyambaga zifite uruhare runini mu itumanaho, ubucuruzi n’ubukangurambaga muri Uganda, mbere y’uko ihagarikwa mu mpera za 2020 no mu ntangiriro za 2021 mbere y’amatora rusange.

Kuva icyo gihe, abaturage babarirwa muri za miliyoni bakomeje kuyigeraho bifashishije VPN, mu gihe abacuruzi bakorera kuri murandasi ndetse n’abamamaza bagiye bagaragaza ko ifungwa ryayo ryangije bikomeye ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Mu kiganiro Perezida Museveni yagiranye na “Unstoppable UG Podcast” mu mpera z’icyumweru gishize, yemeje ko ibiganiro byo kureba uko Facebook yagarurwa biri mu nzira, ariko hakazashyirwaho amabwiriza mashya asobanutse.

Yagize ati: “Turasuzuma uko Facebook yafungurwa, ariko nabahaye isomo kuko batekerezaga ko nta Facebook Uganda yagwa. Ariko Uganda irakomeje gutera imbere. Inka zirajya mu rugo zikagaruka. Twabagaragarije ko bataduhagarika. Turi abantu batabasha guhagarikwa.”

Museveni yakomeje avuga ko mbere Facebook yakoraga mu buryo bwahaga urw’amenyo politiki ya leta, bityo ko kugarura uru rubuga bizasaba ko habanza kumvikanywa ku mabwiriza mashya ashimangira inyungu z’igihugu n’ubusugire bwacyo.

Kugeza ubu, abashinzwe imbuga nkoranyambaga, ba rwiyemezamirimo n’abamamaza kuri murandasi bakomeje gusaba ko Facebook yakomorerwa kuko kuyibura byashegeshe cyane ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, ndetse bikagabanya uburyo bwo kugera ku isoko rinini cyane ryari rishingiye kuri uru rubuga.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Walikale: AFC/M23 yisubije Buhimba

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisubije…

Abagaragaye bahondagura umukobwa mu muhanda batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu…

Iburasirazuba: Mu mwaka inzoga zitujuje ubuziranenge zishe abantu 22

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga…

Ngarambe Romeo yagizwe Umuyobozi Mukuru wa CMA

Ngarambe yatangiye izi nshingano mu gihe uru rwego rukomeje gushyira mu bikorwa…

FERWAFA yanenzwe bikomeye kubera abasifuzi batagira ibikoresho bigezweho 

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryanenzwe bikomeye n’umutoza wa Gorilla FC,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yongeye kugaragaza ubugome ndenga kamere bwa FARDC

2 Min Read
Mu mahanga

Burusiya na Ukraine byahererekanyije imibiri y’abasirikare baguye ku rugamba

2 Min Read
Mu mahanga

Andi makuru mashya ku rupfu RWA Lt.Col Willy Ngoma 

1 Min Read
Mu mahanga

MASISI: FARDC irigamba kwisubiza Mahanga

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?