BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Dec 8, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Amerika yateguje imyigaragambyo ikomeye muri Tanzania

Amerika yateguje imyigaragambyo ikomeye muri Tanzania

admin
Last updated: December 1, 2025 12:01 pm
admin
Share
SHARE

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Tanzania, yashyize hanze itangazo risaba abaturage bayo bari muri Tanzania kwigengesera kuko ku wa 9 Ukuboza 2025, iki gihugu gishobora kwibasirwa n’imyigaragambyo ikomeye.

Iri tangazo ryashyizwe hanze mu gitondo cyo ku wa Mbere rivuga ko “Hari imyigaragambyo ikomeje gutegurwa y’abatavuga rumwe na Guverinoma ku wa 9 Ukuboza, gusa ibikorwa by’imyigaragambyo bishobora gutangira mbere, ku wa 5 Ukuboza.”

Ambasade ya Amerika ntiyigeze itangaza abari gutegura iyi myigaragambyo, gusa yaburiye abateganya kujya muri Tanzania mu minsi iri imbere ko bashobora guhura n’imbogamizi zikomeye z’ingendo, zirimo gushyirwaho amasaha yo kuguma mu rugo, guhagarikwa kw’itumanaho rya internet, gushyirwaho za bariyeri ku mihanda, no guhagarikwa kw’ingendo zambukiranya amazi zerekeza cyangwa ziva muri Zanzibar.

Yavuze ko n’indege mpuzamahanga zishobora guhagarikwa igihe ibintu byaba birushijeho kumera nabi.

Yakomeje isaba Abanyamerika bari muri Tanzania kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kubika amazi, ibiribwa, imiti n’ibikomoka kuri peteroli bihagije, ndetse bakubahiriza amabwiriza ya Leta y’iki gihugu.

Ambasade ivuga ko mu gihe haba imvururu zikomeye, ubushobozi bwayo bwo gutabara cyangwa gufasha Abanyamerika baba bari mu kaga bushobora kuba buke cyane.

Mu gihe iyi myigaragambyo yaba, yaba ikurikiye iyabaye kuva ku itariki 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira, ahanini bitewe no kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ni amatora yegukanywe na Samia Suluhu Hassan wari usanzwe uyobora icyo gihugu, gusa abasesenguzi muri politiki bagaragaza ko agiye kurwana urugamba rukomeye rwo gusubiza igihugu ku murongo mu ngeri zinyuranye

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Musanze: Polisi yamennye litiro zisaga 1700 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Mu bikorwa byo kurwanya ikora, ikwirikwiza n'ikoreshwa by'ibinyobwa bitemewe, Polisi ikorera mu…

Hongeye kwaduka imirwano hagati ya Thailand na Cambodia

Ingabo za Thailand zatangaje ko zatangiye kugaba ibitero byo mu kirere ku…

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

2 Min Read
Amerika

Donald Trump yoherereje ibaruwa perezida wa Isiraheli amusaba kubabarira byimazeyo Benjamin Netanyahu 

1 Min Read
Amerika

Perezida wa Mexique yakumiriwe ku butaka bwa Peru

1 Min Read
Amerika

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?