BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

admin
Last updated: November 29, 2025 6:22 am
admin
Share
SHARE

Perezida Donal Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America,yarayihe ko igihugu cye kitazongera kwakira abimukira bava mu bihugu by’ibikene.

Kuva Trump yakongera kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika yatangiye guhangana n’ikibazo cy’abimukira bava mu bihugu byabo bajya gushakisha ubuzima muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko abimukira bari mu gihugu cye bageze kuri miliyoni 50. Aba ngo banatangwamo imisoro myinshi yo kubatunga. Ibi ngo byabaye umuzigo ukomeye ku Banyamerika. Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko agomba guhagarika gahunda yo kwakira abantu badafite icyo baje gufasha igihugu. Ibi bigamije kuzahura imibereho y’abaturage be.

Perezida Trump kandi yamaze no gutegeka urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukora igenzura ku banyamahanga bose bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binjiye mu buryo abenshi bita Green Card.

CNN yanditse ko abagomba gukorerwa igenzura rikomeye ari abaturage baturuka mu bihugu 19. Ibyo ni: Afghanistan, Burma, Chad, Repubulika ya Congo (Congo Brazzaville), Guinea Equatorial, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan, Yemen, Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela.

Trump yavuze ko agomba guhindura politiki zose abamubanjirije bashyizeho zigamije kwakira abanyamahanga bajya gushakira imibereho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuntu wese udafite ibyangombwa, utagira icyo akora, ukekwaho ibyaha ndetse n’udafite indangagaciro z’abaturage b’i Burayi na Amerika; Perezida Trump yavuze ko agomba kubasubiza iwabo. Iyo gahunda izabanzirizwa no guhagarika amafaranga yose igihugu cye kigenera abaturage bemerewe kujya gushakira imibereho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

2 Min Read
Amerika

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

1 Min Read
Amerika

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

1 Min Read
Amerika

Amerika yahamije ko itazumvikana na Iran keretse nimanika amaboko

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?