BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

Abo mu Bihugu bikennye bashobora kutazongera kugera muri America ukundi

admin
Last updated: November 29, 2025 6:22 am
admin
Share
SHARE

Perezida Donal Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America,yarayihe ko igihugu cye kitazongera kwakira abimukira bava mu bihugu by’ibikene.

Kuva Trump yakongera kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika yatangiye guhangana n’ikibazo cy’abimukira bava mu bihugu byabo bajya gushakisha ubuzima muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko abimukira bari mu gihugu cye bageze kuri miliyoni 50. Aba ngo banatangwamo imisoro myinshi yo kubatunga. Ibi ngo byabaye umuzigo ukomeye ku Banyamerika. Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko agomba guhagarika gahunda yo kwakira abantu badafite icyo baje gufasha igihugu. Ibi bigamije kuzahura imibereho y’abaturage be.

Perezida Trump kandi yamaze no gutegeka urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukora igenzura ku banyamahanga bose bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binjiye mu buryo abenshi bita Green Card.

CNN yanditse ko abagomba gukorerwa igenzura rikomeye ari abaturage baturuka mu bihugu 19. Ibyo ni: Afghanistan, Burma, Chad, Repubulika ya Congo (Congo Brazzaville), Guinea Equatorial, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudan, Yemen, Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan na Venezuela.

Trump yavuze ko agomba guhindura politiki zose abamubanjirije bashyizeho zigamije kwakira abanyamahanga bajya gushakira imibereho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuntu wese udafite ibyangombwa, utagira icyo akora, ukekwaho ibyaha ndetse n’udafite indangagaciro z’abaturage b’i Burayi na Amerika; Perezida Trump yavuze ko agomba kubasubiza iwabo. Iyo gahunda izabanzirizwa no guhagarika amafaranga yose igihugu cye kigenera abaturage bemerewe kujya gushakira imibereho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

NASA yagaruye ku Isi igitaraganya abashakashatsi bayo kubera umwe warwaye

1 Min Read
Amerika

Zelenskyy yasabye Amerika gushimuta umwe mu bayobozi bo mu Burusiya

1 Min Read
Amerika

Trump yavanye Amerika mu miryango mpuzamahanga 66

1 Min Read
Amerika

Perezida wa Colombie yaburiye Amerika ishaka kumufunga nka Maduro

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?