BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Mar 10, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu Rwanda > Nyanza: Umugabo ukekwaho kwica mugenzi we ari guhigishwa uruhindu

Nyanza: Umugabo ukekwaho kwica mugenzi we ari guhigishwa uruhindu

admin
Last updated: November 28, 2025 1:16 pm
admin
Share
SHARE

Umugabo bikekwa ko yakubise mugenzi we agakomereka nyuma bikamuviramo urupfu, ari guhigishwa uruhindu.

UMURYANGO wamenye amakuru ko mu mudugudu wa Kami, mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza hari umuntu wasanzwe yapfuye taliki ya 26/10/2025.

Uyu yasanzwe mu nzu yibanagamo wenyine, nyakwigendera yitwa Evarise NZAMURAMBAHO w’imyaka 41.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’ibanze avuga ko taliki ya 24/12/2025 yavuye aho yari yanywereye hanyuma aza gukubitwa n’umuntu bari basangiye, amukubita ibuye mu mutwe arakomereka, arakomeza aragenda nyuma aza gupfa.

Yagize ati: “Iperereza ryatangiye, Polisi iri gushakisha uriya muntu wamukomerekeje kandi ari bufatwe.”

Nyakwigendera ubusanzwe yakoraga akazi ko gucukura imicanga, akaba yari yaraturutse mu karere ka Nyamagabe gahana imbibi n’akarere ka Nyanza.

Polisi iributsa abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo, kuko nta cyiza cyabyo, ikindi ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi bigira ingaruka ku wabikorewe, ndetse ni uwabikoze.

Polisi kandi yibutsa abaturage gutanga amakuru ku gihe, kuko iyo bimenyekana mbere ko nyakwigendera wabanje gukomereka yari kuvuzwa, ndetse n’uwamukomerekeje agafatwa ku gihe.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu Rwanda

MINEMA yasabye abatuye mu manegeka kwimuka kubera imvura nyinshi

3 Min Read
Mu Rwanda

Abatishimiye urwego rwa Mituweli bashyizwemo bahumurijwe

4 Min Read
Mu Rwanda

Abanyarwanda bari mu bihugu byugarijwe n’ibitero bya Iran baburiwe

2 Min Read
Mu Rwanda

U Rwanda rwageneye ubutumwa DRC yishimiye ibihano America yafatiye RDF

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?