BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Nov 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

admin
Last updated: November 17, 2025 1:14 pm
admin
Share
SHARE

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye abacukuraga amabuye y’agaciro mu gace ka i Kalondo, yakoreye impanuka ku kibuga cy’Indege cya Kolwezi mu Ntara ya Lualaba.

Iyi mpanuka y’indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri Louis Watum Kabamba, yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, ubwo yari ivuye i Kinshasa.

Gusa abari muri iyi ndege, barimo n’uyu Muminisitiri, babashije kurokoka, nk’uko tubikesha ikinyamakuru ACTUARITE.CD.

Isaac Nyembo, Umujyanama wa Minisitiri, yatangaje ko abari muri iyi ndege bose, nta n’umwe wahagiriye ikibazo, uretse kuba imizigo yari irimo yahiye.

Yagize ati “Twari itsinda ry’abantu bagera kuri makumyabiri bari kumwe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro baturutse i Kinshasa. Indege yari idutwaye yabuze aho igwa irashya.”

Isaac Nyembo aganira n’iki kinyamakuru, yakomeje agira ati “Twese twavuyemo mbere yuko inkongi ikwirakwira mu ndege.”

Minisitiri Watum Kabamba yari agiye muri Kolwezi gukurikirana iby’impanuka yahitanye abantu barenga 40, yabereye ahacukurwa amabuye y’agaciro i Kalondo, hafi y’agace ka Mulondo, muri Teritwari ya Mutshatsha.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo…

Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC wari…

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we…

Musanze: Polisi yafunze uwengaga umutobe wiswe ‘Ndakubiwe’, imena litiro 80 zawo

Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, ku bufatanye n’abaturage bo mu Murenge…

Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

Polisi ikorera mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango ku bufatanye…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

1 Min Read
Iyobokamana

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

1 Min Read
Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?